Umunyemari w’Umuyapani wifuzaga umukobwa bazajyana ku kwezi yisubiyeho

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 31 Mutarama 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umunyemari w’Umuyapani, Yusaku Maezawa , wifuzaga umukunzi bazajyana ku kwezi mu ajyanywe na sosiyete ikora ibyifashishwa mu ngendo zo mu isanzure SpaceX, yisubiyeho avuga ko atakijyanye n’umukobwa.

Yusaku Maezawa, umuherwe ukora mu bijyanye n’imideli yifuzaga umukunzi nibura ufite imyaka 20, bakajyana ku kwezi mu rugendo rwa mbere ruzaba rukozweyo n’ikiremwamuntu uhereye mu 1972.

Abagera ku bihumbi 28 nibo bari bamaze gusaba kuzajyana n’uyu munyemari, ariko ku uyu wa Kane, yatangaje ko yagize ibindi byiyumviro bituma akuraho ibyo yari yateganyije.

Nubwo yakuyeho gahunda yo gushaka umukunzi, yavuze ko azakomeza umugambi we wo kujya ku Kwezi mu 2023.

Muri uku kwezi nibwo uyu mugabo w’imyaka 44 yari yatangaje ko yifuza umukunzi mushya uzamuherekeza ku Kwezi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Maezawa yari yatangaje ko umukobwa yifuza ari utarashaka, ufite imyaka 20 kuzamura, ufite ubwenge kandi wemera ko bazajyana ku kwezi mu cyogajuru cya SpaceX.

Umugore umwe ni we wari gutoranywa muri iki gikorwa cyari kuzakorwamo icyegereranyo cyiswe ‘’Full Moon Lovers’’.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa Kane, Maezawa, yatangaje ko atagikeneye umukunzi uzamuherekeza.

Ati "Hari igice cyanjye cyari gifite ibyiyumviro bitandukanye ku bijyanye n’iki gikorwa”

Abagore basaga ibihumbi 27 nibo bari bamaze kwandika basaba Maezawa kujyana ku kwezi.

Yusaka Maezawa amaze iminsi nta mukunzi afite nyuma gutandukana n’umuhanzi Ayame Goriki w’imyaka 27.

Si ubwa mbere Maezawa washinze urubuga rw’ubucuruzi bw’imideli kuri internet rwa Zozo, akinishije abantu ashaka kureba uko batekereza.

Mu mwaka ushize yigeze gusezeranya ibihumbi 914 by’amadolari ku bantu 100 bakoresha Twitter bari gusangiza abandi ubutumwa bwe.

Icyo gihe yaciye agahigo kuko ubutumwa bwe (tweet) aribwo bwasangijwe na benshi kurusha ubundi, hakorwa retweet miliyoni 4.68.

Mu 2018 nibwo hatangajwe ko Maezawa azaba umuntu wa mbere ku giti cye uzerekeza ku kwezi mu cyogajuru cya SpaceX nubwo hatatangajwe amafaranga yishyuye.

Umunyemari Maezawa yasubitse ibyo kujyana n'umukobwa ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza