00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusore yafatiriwe imyenda n’inkweto nyuma yo kubura amafaranga yishyura indaya

Yanditswe na

Hakizimana Thamimu

Kuya 16 April 2016 saa 10:32
Yasuwe :

Umusore w’imyika 27 y’amavuko ukora umwuga w’ubukanishi ku Kinamba mu Murenge wa Gisozi, mu Mujyi wa Kigali yambuwe inkweto n’ishati yari yambaye nyuma yo kuryamana n’indaya akabura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine bari bavuganye ko amwishyura.

Ababibonye bavuga ko uyu musore yambuwe inkweto ze z’ubwoko bwa Timber land n’ishati y’umukara yari yambaye nyuma y’aho indaya bari bamaze kuryamana imyishyuje amafaranga ibihumbi 4 bari basezeranye ko ari bumurihe akayabura.

Byukusenge Augustin yagize ati “ Indaya yamukuyemop inkweto n’ishati kubera ko yabuze amafaranga yo kumwishyura kandi bari bemeranyije ko amuha ibihumbi bine kuko baryamanye inshuro ebyiri.”

Umusore wambuwe imyenda n’inkweto n’indaya yabwiye umunyamakuru ko kutishyura iyi ndaya atari yabigambiriye ahubwo byatewe n’uko yaje gusanga bamwibye ikofi abikamo ibyangombwa n’amafaranga.

Yagize ati “ Ntabwo ari njye wifuzaga ko naseba gutya kuko sinabikoze nshaka kumwambura kuko nari mfite amafaranga agera ku bihumbi 10,500 ahubwo n’uko naje gusanga ikofi yari arimo bayibye noneho ntangiye kumubaza niba ariwe wayifashe ahita avuza induru atabaza noneho bamugira inama yo gufatira inkweto zanjye n’ishati ngo azabinsubiza ari uko nyamuzaniye.”

Gusa Bigirimana nyuma y’aho akuriwemo inkweto n’imyenda ye akagenda ntabyo yambaye imbere y’imbaga y’abantu yabwiye abari aho ko bimuhaye isomo zo kutazongera gutekereza kugura indaya mu buzima bwe.

Inkweto n'ishati by'uyu musore byafatiriwe
Uyu musore yajyanye isomo ryo kutazongera kugura indaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .