USA: Hari gushakwa inkomoko ya miliyoni y’amadolari yatoraguwe mu muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango wo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika watunguwe no gutoragura amafaranga agera kuri miliyoni y’amadolari ku muhanda.

Ntabwo ari amafaranga make kuko ni miliyoni zisaga 900 mu mafaranga y’u Rwanda. Inzego zo muri Amerika zatangiye iperereza ngo zimenye inkomoko yayo.

Byabaye mu cyumweru gishize ubwo umuryango w’umugabo witwa Schantz wavaga mu rugo ugiye guhaha, ugahura n’igikapu gisa n’ikirunzemo imyanda rwagati mu muhanda.

Banze kugica hejuru, bava mu modoka ngo bagishyire iruhande rw’umuhanda, bapfunduye basanga harimo udukapu tubiri twuzuyemo amadolari.

Muri buri gikapu ngo hari harimo udupapuro tugaragaza aho ayo mafaranga yagombaga kujya kubikwa.

Urwego rushinzwe iposita muri Amerika rwasabwe gukurikirana inkomoko y’ayo mafaranga n’aho yari agiye kuko byagaragaye ko hari aho yari yoherejwe.

Amafaranga agera kuri miliyoni y'amadolari yatoraguwe ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .