Iyo mivinyo yoherejwe n’Ikigo cy’Abanyaburayi gikora ubwikorezi bw’ibintu mu isanzure (SCU) muri Nzeri 2019, hakorwa ubushakashatsi bwiswe “Mission Wise” bugamije guteza imbere uburyo bushya bwo gutera ibimera ku Isi no kubyongera mu rwego rwo kurushaho guhaza abatuye uyu mubumbe, nk’uko icyo kigo kibisobanura.
Nyuma yo kugaruka ku Isi, ngo uwo muvinyo uraza gukorerwa inyigo hasuzumwa impinduka zawubayeho mu gihe umaze mu isanzure cyane ko hari imiterere itandukanye cyane n’iyo ku Isi.
CNN yatangaje ko imizabibu imaze mu isanzure igihe kirenga umwaka nayo izagereranywa n’iyasigaye ku Isi, maze icyo kigo kikagaragaza ikwiye guhingwa ahantu hagoranye.
Na none kandi hazakorwa ubushakashatsi ku ngaruka ayo macupa 12 yaba yaragize ku nzoga yari iyarimo muri icyo gihe cyose amaze mu isanzure.
Abashakashatsi batandukanye bavuze ko bizeye ko iyo mizabibu n’umuvinyo ari ibikoresho bibereye iyo nyigo mu gusuzuma ubuhinzi bw’ahazaza, mu gihe imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugira ingaruka zitandukanye ku bihingwa.
SCU yavuze ko kandi iteganya kuzakora ubundi bushakashatsi bukubiyemo gupima ingaruka z’imiterere y’isanzure ku bintu bisembuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!