Ukwezi kwa Kanama buri mwaka ni ukwezi kwahariwe ikigega kigamije gufasha Abanyarwanda mu rugendo rwo kwigira ‘Agaciro Development Fund’.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ‘Umurage w’ubukungu’.
Nkuko bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’iki kigega bwageneye abanyamakuru, muri uku kwezi hazajya hashimirwa Abanyarwanda bagitanzemo inkunga, ndetse Abanyarwanda bagaragarizwe uko umutungo w’iki kigega uhagaze n’inzira zo kuwagura.
Impamvu yatumye uku kwezi kwa Kanama guharirwa iki kigega, binahuye n’uko cyatangijwe ku mugaragaro tariki ya 23 Kanama 2012.
Ukwezi kwa Kanama kandi ngo kunavuze byinshi mu mateka y’u Rwanda cyane ko ari ukwezi hizihizwamo umunsi w’umuganura aho Abanyarwanda bishimira ibyo bagezeho n’iki kigega kikaba cyarashinzwe n’Abanyarwanda ubwabo.
Ku nshuro ya mbere hagiye kubaho ukwezi kw’iki Kigega, muri uku kwezi Abanyarwanda bazarushaho gusobanurirwa ikigega ‘Agaciro Development Fund’, ndetse banashishikarizwe gukomeza kugitangamo inkunga.
Hazashimirwa abamaze kugitangamo umusanzu ndetse n’Abanyarwanda berekwe ibyo kimaze kugeraho ndetse n’imigambi y’ikigega mu myaka iri imbere.
Atangiza iki kigega, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitagamije guhindura umubano w’u Rwanda n’andi mahanga.
Yanavuze ko ari uburyo bw’abaturage kwishakamo ibisubizo bitewe n’uko inkunga ubwazo zidahagije.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete we yavuze ko iki kigega kigaragaza ubushake Abanyarwanda bafite mu kumenya kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.
Yakomeje avuga ko iki kigega kitezweho byinshi nko kuba cyakunganira ubukungu bw’igihugu igihe abaterankunga bahagaritse inkunga nk’uko byigeze kubaho mu mwaka wa 2012 ubwo u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga.
Umuyobozi w’agateganyo w’iki kigega, Uwamariya Francine avuga ko muri uku kwezi hazakorwa ibikorwa bitandukanye ndetse hakazategurwa n’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda no kubakangurira kumenya iki kigega.
Ishyirwaho ry’ikigega AGDF cyemejwe n’inama y’umushyikirano yo ku nshuro ya 9. Cyashyizweho nka bumwe mu buryo bwagoboka Abanyarwanda bagize ikibazo runaka mu rwego rwo gukomeza gushimangira Politiki yo kwigira ndetse no kwiteganyiriza igihe haramuka habayeho ibibazo by’ubukungu.
Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ kimaze kugeramo amafaranga asaga miliyari 27. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015, iki kigega cyungutse miliyari na miliyoni magana ane (1.400.000.000) zaturutse mu bucuruzi bwacyo.
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO