Ndayifite Abouba yamamaye nka Abouba Star mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2008. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo yise ‘Goreti’.
Kuri ubu umuryango we uramutabariza kubera gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo byamuteye ibibazo byo mu mutwe.
Murumuna we Hakizimana Ismail yabwiye IGIHE ko hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo Abouba Star akurwe mu biyobyabwenge ashobora kubacika.
Yavuze ko nk’umuryango bagerageje kumuvuza ariko byanze ndetse abaganga bakaba barabamenyesheje ko byamuteye uburwayi.
Ati” Twaragerageje hose no mu bitaro bya Gisenyi twagiyeyo batubwira ko igishoboka twafasha umuvandimwe wanjye ari ukumurinda aho yahurira n’ibiyobyabwenge.”
Uyu musore yavuze ko ubushobozi bw’umuryango bwageze aho burangiye basigara bahanze amaso ku Mana ndetse n’abazi Abouba Star kuba hari icyo babafasha mu kumuvuza.
Ngo barifuza ko Leta yabafasha kujyana Abouba Star mu bigo bifasha abantu bazahajwe n’ibiyobyabwenge akitabwaho bakareba ko ubuzima bwe bwaramirwa.
Habimana Abdul Kharim uturanye umuryango ku wundi na Abouba Star avuga ko uyu muhanzi atitaweho hari igihe yazitaba Imana kuko kenshi akora ibikorwa bishobora kumwambura n’ubuzima.
Ati “Abouba Star ibiyobyabwenge byamaze kumwinjira mu bwonko, agenda mu muhanda ari gutoragura ibintu n’amashashi. Hari igihe ataha cyangwa ntatahe. Nta kintu yitaho urumva ngo bamufashe yageze ahantu akiba ibintu by’abandi. Mu gihe gishize nigeze gutaha abantu bose baryamye nsanga ari kwitwikira mu nzu.”
Bagoyi Sultan wamenyekanye mu muziki nka Basul uyu akaba umwe mu baririmbye mu gihe kimwe na Abouba ahamya ko bibabaje kuba umuhanzi nk’uyu wari ufashe ibendera ry’akarere ka Rubavu abayeho nabi gutya.
Bagoyi yishimira intambwe umuryango we wateye wo gusaba ubufasha kandi ngo barakora igishoboka cyose yitabweho.
Ati “Kubura Abouba Star mu muziki wa Rubavu byaduteye igihombo gikomeye. Iyo wumvaga indirimbo ye byabaga byoroshye guhita umenya aho aturutse kubera injyana ye ndetse n’ururimi rw’Ikigoyi yaririmbagamo.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Rubavu, Mutangana Emmanuel yavuze ko nabo mu rwego rw’akarere nyuma yo kumenya iki kibazo bagiye kugerageza gufasha Abouba Star akaba yakwitabwaho kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe.
Ati “Ni umuntu wakabaye ari icyitegererezo mu bana bakizamuka ariko nyine birababaje. Ngira ngo buri muntu ahora yifuza kubona umuntu yahindutse rero nk’Akarere twiteguye kubafasha ku buryo yagaruka mu buzima busanzwe nta kibazo afite.”
Indirimbo za Abouba Star zamenyekanye harimo nka Goreti, Zaninka, Cyuzuzo, Nyampinga n’izindi zatumye amenyekana cyane mu muziki.
Reba ubwo twasuraga uyu muhanzi mu buzima bubi abayemo nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge
Umva indirimbo za Abouba Star



















TANGA IGITEKEREZO