00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano niwe munyarwanda wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa “The Voice Afrique Francophone”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 March 2020 saa 09:46
Yasuwe :

Muri Mutarama 2020 Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”, nyuma yo kwerekana impano zabo. Magingo aya, amakuru mashya ni uko Alyn Sano ariwe wenyine wabashije kurenga icyiciro cya mbere.

Iri rushanwa uyu mwaka ryari ririmo abatarakuza amazina yabo, batandatu bari bahagarariye u Rwanda ni Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

Ibi byiciro uko ari bitatu byamaze gufatwa amashusho, hategerejwe igihe cya nyuma cy’iri rushanwa aho ababashije gukomeza bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

Kuri ubu kuri Youtube y’iri rushanwa hari gusohoka amashusho y’ibyafashwe mu byiciro bitatu byabanje.

Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Alyn Sano ariwe wenyine mu banyarwanda wabashije kurenga ibi byiciro byarangiye ndetse uyu akaba ategerejwe muri Afurika y’Epfo muri Mata 2020 agiye guhatana mu byiciro bya nyuma.

Muri ibi byiciro bya nyuma hasigayemo abanyempano 12 aba barimo uyu munyarwandakazi ari nawe igihugu kizaba gihanze amaso ngo harebwe niba yakwegukana iki gihembo.

“The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

Muri uyu mwaka Umunyarwandakazi Alyn Sano ahanzwe amaso aho muri Mata 2020 azaba ahanganye n’abandi banyempano 12 babashije kurenga icyiciro rusange.

Reba uko Alyn Sano yitwaye mu gace kitwa "Blind" muri iri rushanwa

Alyn Sano niwe munyarwanda wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa “The Voice Afrique francophone”
Aha Alyn Sano yari mu cyiciro cya "Blind" aho aririmba abagize akanama nkemurampaka batamureba bashima ibyo akoze bagahindukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages