Areruya wari witabiriye iri siganwa ku nshuro ya mbere, abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye umudali muri Tour d’Érythrée kuva muri 2012 batangira kuryitabira.
Nyuma y’uduce tune twagiye tugora cyane abakinnyi b’Abanyarwanda ntibashobore kuza mu myanya y’imbere, mu gace ka gatanu kavaga Massawa kagera Asmara ku ntera ya kirometero 113 ari na ko kasozaga iri siganwa Areruya Joseph yasoje ari ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umunya-Eritrea MILLION AMANUEL wakoresheje amasaha 3:58:54 amusize amasegonda 00:39.
Areruya yaje hagati y’Abanya-Eritrea 14 bari imbere hagakurikiraho abandi Banyarwanda babiri, Uwizeye Jean Claude na Hakuzimana Camera basizweho iminota 3: 18, Tuyishimire Ephrem asoza ari uwa 25 naho Mugisha Samuel ntiyabashije kurangiza isiganwa hamwe n’abandi bakinnyi batanu.
Ku rutonde rusange, Areruya yarangije ari ku mwanya wa 15 ariwe Munyarwanda uri imbere, 14 bamusize bakaba ari abanya Eritrea uretse Umutaliyani BANI EUGENIO ukinira Amore & Vita - Selle SMP wabaye uwa 11.
Abandi banyarwanda nka Hakuzimana Camera yabaye uwa 17, Uwizeyimana Jean Cluade aba uwa 18 mu gihe Tuyishimire Ephrem yabaye uwa 27.
Areruya yanabaye uwa kane mu bakinnyi bitwaye neza mu kuzamuka mu misozi anaba uwa karindwi mu bakinnyi beza b’irushanwa bakiri bato.
Ku rutonde rusange ruyobowe na GOITOM MERHAWI wakoresheje amasaha 16:22:55 mu irushanwa ryose arusha Areruya iminota 11: 28 rwiganjemo abanya Eritrea kuko muri 23 ba mbere, harimo bane b’abanyamahanga batatu muri bo ari Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO