Areruya yegukanye Tour du Rwanda nyuma y’umunsi wa munani wayo aho abasiganwa bakinnye agace ka Karindwi kazenguruka Kigali ku ntera ya kilometero 120 kegukanywe na Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Tirol Cycling yo muri Autriche.
Ndayisenga yakoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 13, anganya ibihe n’abandi bakinnyi bane bagereye rimwe ku murongo usoza barimo Ebrahim Redwan w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie; Piper Cameron wa Team Illuminate; Holler Nikodemus wa Bike Aid na Eyob Metkel wa Dimension Data.
Uyu musore uvuka mu Karere ka Kayonza yanditse amateka mashya yegukana agace ka gatanu muri Tour du Rwanda, agahigo kari gafitwe na Eyob Metkel. Mu myaka itatu ishize aka gace kihariwe cyane n’abo muri Eritrea aho Okubamariam Tesfom yagatwaye mu 2016; Eyob Metkel mu 2015 na Debesay Mekseb 2014. Izi nshuro zose Tour du Rwanda yasigaye mu Rwanda.
Areruya Joseph bakunda kwita Kimasa wigaragaje cyane muri iri siganwa yatunguranye yegukana agace ka Mbere ka Kigali-Huye arara yambaye umwenda w’umuhondo ariko aza kuwamburwa n’Umusuwisi Simon Pellaud ku munsi wa gatatu mu gace ka Nyanza-Rubavu mbere y’uko awisubiza mu ka Musanze-Nyamata.
Uyu musore w’imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rwamagana yakuriye muri Les Amis Sportifs mbere yo kubengukwa na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo akinira kuri ubu.
Areruya yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere akoresheje amasaha 20, iminota 21 n’amasegonda 29 arusha Eyob Metkel, amasegonda 28.
Ikipe ya Dimension Data aba bombi bakinamo imaze kuba ubukombe kuko ni yo yaje ku isonga mu makipe 16 yitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, ikurikiwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Tour du Rwanda yegukanywe na Areruya yabaye iya kane itwawe n’Abanyarwanda nyuma y’iya 2014 yatwawe na Ndayisenga Valens akayisubiza mu 2016 na Nsengimana Jean Bosco wabikoze mu 2015.
Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2017
1. Areruya Joseph (Dimension Data For Qhubeka) 20:21:29
2. Eyob Metkel (Dimension Data For Qhubeka) +0:28
3. Kangangi Suleiman (Bike Aid) +1:29
4. Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda) +2:10
5. Byukusenge Patrick (Team Rwanda) +3:08
6. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) +3:19
7. Jeannes Matthieu (Team Haute Savoie) +3:24
8. Munyaneza Didier (Team Rwanda) +3:57
9. Okubamariam Tesfom (Eritrea) +4:26
10. Pellaud Simon (Team Illuminate) +5:45
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyatwawe n’Umunya-Eritrea, Mebrahtom Natnael cy’umukinnyi uzamuka kurusha abandi.
Amafoto ya Areruya haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Tour du Rwanda 2017 yari igizwe n’ibirometero 821 yageze mu ntara zose; abasiganwa batangiriye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru gishize; kuwa Mbere berekeza i Huye bahava bakina agace ka Nyanza-Rubavu; bakurikizaho aka Rubavu-Musanze; Musanze-Nyamata; Nyamata-Rwamagana; bakurikizaho Kayonza-Kigali, basoreza i Kigali- Kigali.
Mu bakinnyi 73 bari batangiye iri siganwa, ababashije kurangiza utu duce twose ni 59 gusa ari nabo bakinnye aka nyuma kazenguruka muri Kigali ku ntera ya kilometero 120.
Amafoto agaragaza abakinnyi bazenguruka muri Kigali yafatiwe n’umufotozi wa IGIHE mu ndege
UKO ISIGANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:
– Areruya Joseph avuga ku kuba atwaye Tour du Rwanda yagize ati “Mbyakiriye neza, ntabwo ari ibintu byoroshye gusa by’umwihariko mba nifuza ko nta munyamahanga uduhigira iwacu.”
– Ndayisenga Valens avuga kuri Areruya Joseph “Biranejeje cyane ntabwo wabyumva kuko Areruya umwaka ushize yarakoze cyane kugira ngo abone umwenda w’umuhondo, ni umwana w’Umunyarwanda afite ejo heza kurusha uyu munsi.”
– Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko bishimishije kuba Umunyarwanda yegukanye iyi Tour du Rwanda, aho yakomeje gushimangira ko kimwe mu byari binejeje ari uguhangana kwari kurimo byatumaga utwaye agace kamwe atirara ngo yumve ko azatwara n’akazakurikiraho.
Yakomeje agira ati “Natwe turishimye cyane kuko Tour du Rwanda twateguye yagenze neza, yaritabiriwe. Irushanwa rigira uko rikorwa n’uko risozwa, kuba umwambaro w’umuhondo ugumanywe n’umunyarwanda biradushimishije cyane”
– Nubwo Areruya Joseph adatwaye aka gace, niwe wegukanye iri siganwa kuko ku rutonde rusange niwe urusha abandi bose gukoresha ibihe bito.
– Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace kazengurukaga ibice bitandukanye bya Kigali. Nibwo bwa mbere atwaye agace ka nyuma gasoza kuva yatangira kwitabira iri siganwa.
12:27: Abasore ba Dimension Data nibo bari imbere kugeza ubu. Yaba Stefan de Bod, Eyob Metkel, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bari mu b’imbere kandi bose bakina hamwe.
Andi mafoto y’abakinnyi bazenguruka mu mihanda ya Kigali
12:25: Abakinnyi batanu nibo bari imbere kugeza ubu, muri abo harimo na Areruya Joseph, Umunyarwanda wambaye umwenda w’umuhondo kugeza ubu.
12:20: Mu myaka ibiri ishize, Metkel Eyob (2015) na Okubamariam Tesfom
(2016) nI bo begukanye aka gace ka Tour du Rwanda.
12:15: Ibihe bisigaye hagati y’abasore bari imbere n’igikundi kibakurikiye ni amasegonda 57.
12:10: Ubu bari kuzenguruka agace ka nyuma mbere y’uko hamenyekana utwaye iyi Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya cyenda. Amahirwe menshi ari guhabwa Areruya Joseph.
11:55: Hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri, hanyuma hakamenyakana utwaye Tour du Rwanda ya 2017. Kugeza ubu, Areruya Joseph ari mu gikundi gikurikiye abari imbere.
11:50: Abasore babiri bo muri Eritrea n’undi wo muri Algérie ni bo bayoboye isiganwa muri aka kanya.
11:20: Natnael Mebrahtom ukinira ikipe y’Igihugu ya Eritrea yatwaye amanota y’agace ka gatanu mu icumi dutangirwaho amanota ahazamuka ahita yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza uzamuka ku rutonde rusange.
11:00: Abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, bageze i Remera aho isiganwa rigiye gusorezwa. Biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere asoza saa 12h25 mu gihe yaba yagendeye ku muvuduko wa kilometero 41 ku isaha.
10:40: Ku nshuro ya Kane bazenguruka, Greene Edward aracyayoboye, ari kumwe na Debretsion Aron, Mebrahtom Natnael, Avila Vanegas Edwin Alcibiades, Mansouri Abderrahmane mu gihe Hakiruwizeye Samuel yasigaye inyuma. Igikundi gikurikiyeho kiyobowe n’abakinnyi bane ba Dimension Data barimo Areruya na Eyob.
10:23: Isiganwa riyobowe na Greene Edward wa Lowestrates.Ca, akurikiwe na Musie Mehari Saymon w’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea na Hakiruwizeye Samuel wa Les Amis Sportifs; Areruya Joseph, Eyob Metkel na Ndayisenga Valens bari mu gikundi kiri inyuma.
Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 36 ku ntera ya 120 biri bukoreshwe uyu munsi.
– Uri imbere bamuhimba "Cyihebe"
– Kugira ngo iri siganwa rigende neza kuri iyi nshuro byagizwemo uruhare runini n’ibigo bitandukanye birimo Cogebanque isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa na Skol.
10:10: Babiri bari imbere kugeza ubu baracyari Samuel Hakiruwizeye n’Umunya-Eritrea, Tsegay Amanueal. Basize igikundi kiri inyuma umunota umwe n’amasegonda 10.
10:05: Kugeza ubu, abasiganwa bakomeje kuzenguruka mu bice bitandukanye bya Kigali. Umunyarwanda, Hakiruwizeye Samuel ni we uri imbere kugeza ubu mu gihe Areruya Joseph wambaye umwenda w’umuhondo ari mu gikundi kinini kiri inyuma ye.
09:40: Abasiganwa basoje agace ka mbere kareshya na kilometero 12. Hasigaye icyenda mbere y’uko barangiza, hakamenyekana uwegukanye Tour du Rwanda 2017.
09:40: Gebremariam Fiseha w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie agize ikibazo ageze mu Kabuga ka Nyarutarama ipine riva mu igare ariko ahita ahabwa ubufasha arakomeza.
09:35: Abasiganwa bageze ku Kibagabaga aho Piper Cameron wa Team Illuminate ari imbere nyuma yo gucomoka mu gikundi.
09:30: Abakinnyi barahagurutse aho bagiye gutangira gusiganwa ku ntera ya kilometero 120. Abafana ni benshi cyane mu mihanda ya Remera aho abasiganwa bari kunyura.
Amafoto: Niyonzima Moise na Mazimpaka Jean Pierre




















TANGA IGITEKEREZO