00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Areruya Joseph yegukanye isiganwa rya Kivu Race ubugira kabiri

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 21 May 2016 saa 10:30
Yasuwe :

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ’Rwanda Cycling Cup 2016’ yari yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa ryiswe ’Kivu Race’ abasiganwa bahagurukiye mu Karere ka Ngororero basoreza i Rubavu ryegukanywe na Areruya Joseph wari ufite n’iry’umwaka ushize.

Rwanda Cycling Cup itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Ferwacy ifatanyije na cogebanque hamwe na Skol yari igeze ku munsi wa gatatu.

Abasiganwa bahagurukiye mu mujyi w’Akarere ka Ngororero,abakuru bagomba gukora uru rugenda bagera i Rubavu bakazenguruka mu mujyi inshuro esheshatu bingana n’ibirometero 117 na metero 800.

Ingimbi na zo zakoze urugendo rwa Ngororero - Rubavu zikanazenguruka gatatu bingana n’ibirometero 101 na metero 900 mu gihe abakobwa bo bagombaga gukora urugendo rwa Ngororero- Kigali gusa rureshya na kirometero 86.

Areruya Joseph w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Les Amis Sportif ni we warangije ayoboye mu bakuru yegukana igihembo cy’ibihumbi 100 akoresheje amasaha 3, iminota 15 amasegonda 37 ndetse anegukana igihembo cy’ibihumbi 60 kiba kigenewe uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Mu ngimbi Manizabayo Eric w’ikipe ya Benediction ni we wegukanye isiganwa akaba ari ku nshuro ya gatatu yanikira bagenzi be kuko ari na we watwaye uduce tubiri twabanje.

Uyu musore ukiri muto kuvuga ko inzozi ze ari ukugera ikirenge mu cya bakurube nka Hadi Janvier, Nsengimana Jean Bosco bamaze kubona amakipe ku mugabane w’u Burayi aho bakina nk’ababigize umwuga yahembwe ibihumbi 50 n’igitenge.

Mu bakobwa uwitwa Uwineza Chance kuvuga ko amaze amezi abiri gusa atangiye uyu mikino mu ikipe ya Benediction yatunguranye yegukana isiganwa ry’umunsi asize Beatrice wari waregukanye uduce tubiri twabanje waje amukurikiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages