Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2017, nibwo isiganwa rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, ryatangiye nyuma y’uko kuri iki Cyumweru abasiganwa bakinnye agace kayibimburira “Prologue” aho abakinnyi baba basiganwa n’ibihe.
Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ni we wegukanye aka gace, aho abasiganwa bahagurutse muri Gare ya Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu wa Huye aho yabanjirije abandi kuhagera abasize umunota umwe n’amasegonda 33 akurikiwe na Main Kent.
Abakinnyi bose bari mu isiganwa uko ari 73 bahagurutse saa yine ariko bageze muri Kamonyi Umunya-Ethiopia, Redwan Ebrahim, yavuye mu gikundi aragisiga.
Uyu mukinnyi yari akurikiwe na Samuel Hakiruwizeye, Ephrem Tuyishimire na Sebastien Fournet Fayard wo mu Bufaransa.
Areruya yaje kubanyuraho habura ibirometero bike ndetse ahita anabasiga agera ku murongo wo kurangirizaho ari imbere.
Nsengimana Jean Bosco watangiye isiganwa yambaye umwenda w’umuhondo yasoje ku mwanya wa 10, asizwe umunota umwe n’amasegonda 36.
Tour du Rwanda irakomeza kuri uyu wa Kabiri aho abasiganwa bazaba bakina agace ka kabiri; aho isiganwa rizahaguruka i Nyanza ryerekeza mu Karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180, aho Areruya Joseph ariwe uzatangira yambaye umupira w’umuhondo.
Amafoto y’abakinnyi bahembwa
Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu gace ka Kigali-Huye
1. Areruya Joseph: 03:12’:12”
2. Main Kent: 03:13:45”
3. Eyob Metkel: 03:13:48”
4. Debretsion Aron: 03:13:48”
5. Kangangi Suleiman: 03:13:48”
Ibyishimo byari byose kuri Areruya ubwo yageraga i Huye yanikiye abandi
Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya cyenda kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga ryitabiriwe n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 73 baturutse mu bihugu bitandukanye.
U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe atatu arimo Team Rwanda, Benediction Club na Les Amis Sportifs. Mu gace ka mbere “Prologue” bitwaye neza barangajwe imbere na Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu akurikirwa na Ndayisenga Valens wa Tirol Cycling Team.
Agace ka Kigali-Huye karimo udusozi hafi tune dutandukanye, hakabamo ahantu hanini ho gutambika ndetse no kumanuka bituma bigorana kumenya umukinnyi wakegukana.
I Huye, Cogebanque yasobanuriye abaturage ibijyanye na konti ya "Itezimbere" ibaganisha ku bukire
UKO ISIGANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:
– Usibye Areruya Joseph, nta wundi Munyarwanda uje muri batanu ba mbere. Babiri bakinira Dimention Data yo muri Afurika y’Epfo, washyiraho na Areruya bakaba batatu mu gihe abandi babiri bari muri batanu ba mbere ari abo muri Eritrea.
13:35: Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye yanikiye abandi bose
13:30: Areruya Joseph bahimba ‘Kimasa’ n’ubu yanikiye igikundi kimukurikiye ho iminota ibiri n’amasegonda atandatu. Uyu musore w’umunyarwanda ariko ubu uri gukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo; umwaka ushize nabwo yari yegukanye aka gace
13:25: Hasigaye ibirometero icumi kugira ngo abasiganwa bagere ku murongo wo gusorezaho. Areruya Joseph wegukanye aka gace mu isiganwa ry’umwaka ushize n’ubu niwe ukiri imbere aho yanikiye abandi.
13:20: Maillot Jaune ntabwo iri kure kuko Nsengimana Jean Bosco uyambaye ari mu gikundi gikurikiye Areruya Joseph wasize abandi umunota umwe n’amasegonda umunani
13:10: Areruya Joseph ubu niwe uyoboye ahigitse Hakiruwizeye. Hagati ye n’igikundi harimo amasegonda 12 mu gihe hasigaye ibirometero 20 ngo bagere ku murongo wo gusorezaho
– Ifoto ya Hakiruwizeye wanikiye abandi kugeza ubu…
13:00: Uku niko byifashe i Huye aho bagiye gusoreza. Abafana b’umukino w’amagare baje ari benshi
12:50: Hasigaye amasegonda 19 hagati ya Hakiruwizeye n’igikundi kimukurikiye
12:45: Hakiruwizeye Samuel niwe ukiri imbere ariko peloton (igikundi) iri ku murya isataburenge aho ibura amasegonda agera kuri 53 kugira ngo imufate. Twakwibutsa ko uyu musore usanzwe aba mu Karere ka Huye, ahabwa amahirwe yo kuza kwegukana aka gace
12:40: Cameron Mcphaden na Edward Greene bagerageje gusatira kugira ngo barebe uko basubiza inyuma Hakiruwizeye ukiri imbere kugeza ubu. Ni mu gihe abasiganwa bagiye kugera i Gatagara
– Polisi y’u Rwanda yakereye gucunga umutekano w’abanyonzi n’abanyarwanda muri rusange bakurikiye iri siganwa
– Ibyo wamenya kuri etape ya Kigali – Huye
Mu 2009 Tour du Rwanda ikiba mpuzamahanga, hakinwe agace ka Butare (ariyo Huye y’ubu) - Kigali aho kuba Kigali-Huye nkuko byagenze uyu munsi. Icyo gihe kareshyaga na kirometero 134.4 kegukanwa n’Umunya-Maroc Lahsaini Mouhssine na 2010 kegukanwa n’undi Munya-Maroc, Chaoufi Tarik.
Mu 2011 na 2012 agace kava i Huye kaza i Kigali ntakabayeho kongeye kugaruka mu 2013 kegukanwa n’Umunya- Eritrea,Eyob Metkel n’uyu mwaka uri muri Tour du Rwanda naho mu 2014 kegukanwe na Debesay Mekseb nawe ukomoka muri Eritrea.
Bwa mbere abasiganwa bahagurukiye i Kigali berekeza i Huye ni mu 2015, ubwo Bintunimana Emile wasezeye kuri uyu mukino yakegukanye akoresheje amasaha 3:02:18 ku ntera ya kirometero 120.3 zingana neza n’izizakozwe uyu munsi.
Mu bakinnyi baje imbere icyo gihe, urimo gukina uyu mwaka ni Areruya Joseph wari wabaye uwa kane.
12:15: Abanyonzi bamaze kugera mu Mujyi wa Ruhango. Kimwe n’ahandi hose amagare yanyuze, abafana ni uruvunganzoka mu nkengero z’imihanda. Hasigaye ibirometero 55.5 kugira ngo aka gace kabe karangiye
– Uyu Hakiruwizeye aherutse kwitabira Tour de Côte d’Ivoire (Tour de la Reconciliation) ryatangiye tariki ya 10 kugeza kuya 16 Nzeri uyu mwaka, asoza ari ku mwanya wa munani. Ni umusore wavutse tariki ya 26 Kamena 1997
12:00: Samuel Hakiruwizeye yasize peloton umunota umwe n’amasegonda 36
11:50: Amagare amaze kugera i Muhanga mu Mujyi. Bisobanuye ko abasiganwa basigaje intera y’ibirometero 70 byiganjemo ahantu henshi h’umurambararo, abazi kunyonga cyane akaba aribo baba bafite amahirwe ahantu nk’aha
– Amafoto: Ubwo abasiganwa bari bamaze guterera agasozi ka Kabiri ka Kamonyi berekeza i Muhanga
11:45: Umunya-Ethiopia, Redwan Ebrahim, yavuye muri batatu bari imbere. Ubu uko bakurikirana Samuel Hakiruwizeye niwe uri imbere, akurikiwe na Ephrem Tuyishimire na Sebastien Fournet Fayard wo mu Bufaransa. Abasiganwa bari hafi kugera i Muhanga mu gihe imodoka zirimo abanyamakuru zigeze i Kabgayi
11:35: Ibintu bikomeje guhinduka umunota ku wundi kugeza ubu. Samuel Hakiruwizeye niwe uri imbere, akurikiwe na Redwan Ebrahim ndetse na Jean Paul Rene Ukiniwabo
11:28: Kugeza ubu, intera iri hagati y’umunyonzi wa mbere n’uwa kabiri ni iminota ibiri n’amasegonda icyenda
11:20: Alex Nizeyimana ukinira Benediction niwe uri imbere y’abandi bose aho yashyizemo intera y’umunota umwe n’amasegonda 14
11:00: Abasiganwa bamaze kuzamuka agasozi ka Kamonyi, aka kabiri muri uru rugendo. Uri imbere ni umunyarwanda.
– Uko byari bimeze abasiganwa bageze kuri Yamaha berekeza I Nyabugogo
Polisi yafunze umuganda iminota mike, abamota n’abandi bagenzi baba bahagaze kugira ngo abanyonzi babanze batambuke. Byari ibyishimo ku bari mu nkengero z’umuhanda babashije kubona iri siganwa rimaze kuba ubukombe mu gihugu mu gukurikirwa cyane kuko ubushize ryarebwe n’abantu barenga miliyoni eshatu.
10:30: Alexis Nizeyimana atwaye amanota ya mbere y’ahazamuka. Ubu abasiganwa bageze ku Ruyenzi.
10: 25: Umunya-Ethiopia, Ibrahim ari kumwe na Rugamba Janvier na Nizeyimana Alexis wa Benediction Club.
10: 20: Abakinnyi batangiye kuzamuka agasozi ka mbere kareshya na kilometero imwe bazamuka ku Ruyenzi.
Areruya Joseph wari wabaye uwa kane mu gace ka Kigali-Huye mu 2015 ari mu bahabwa amahirwe yo kukegukana.
10: 03:Abafana ni benshi ku mihanda yerekeza Nyabugogo aho isiganwa ritangirira.
10: 00: Abakinnyi barahagurutse. Abasiganwa barabura ibirometero birindwi ngo bagere aho bari butangirire kubara ibihe bakoresheje.
09:55: Abakinnyi bagiye guhaguruka mu minota itanu. Imodoka zibanziriza isiganwa zamaze gutangira guhaguruka.
09:42: Abakinnyi bari guhamagarwa mu mazina mbere y’uko bahaguruka berekeza i Huye ku ntera ya kilometero 120.3. Mu 2009 Tour du Rwanda ikiba mpuzamahanga, hakinwe agace ka Butare (ariyo Huye y’ubu) - Kigali aho kuba Kigali-Huye.
09:07: Abakinnyi batangiye gusinya mbere y’iminota mike ngo batangire kogoga umuhanda ugana mu Karere ka Huye.
09:05: Abakinnyi batangiye kugera muri Gare ya Kacyiru aho isiganwa rigiye guhagurukira.
– Umwuka uri mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bose intero ni " Reka duhangane no kugumana kariya gapira (umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi uri ku isonga).
Amafoto: Niyonzima Moses




















TANGA IGITEKEREZO