Uyu musore utajya wiburira muri buri Tour du Rwanda yanikiye bagenzi be agera i Nyamata ari kumwe n’Umunyarwanda Areruya Joseph basanzwe bakinana, binatuma bakuramo ibihe byari byarashyizwemo n’umusore ukomoka mu Busuwisi, Pellaud Simon, bityo Areruya yisubiza umwenda w’umuhondo.
Kuri uyu wa Kane abasiganwa 68 muri 73 batangiye Tour du Rwanda 2017, bahagurutse i Musanze ahagana saa yine berekeza mu Karere ka Bugesera aho bazamutse imisozi baminuka amataba yo mu Majyaruguru y’u Rwanda batungukira Nyabugogo, bakomereza Kicukiro na Gahanga basoreza mu Mujyi wa Nyamata aho uwa mbere yageze ahagana saa saba.
Ni ku nshuro ya mbere, abakinnyi b’amagare bakandagije ipine mu Karere ka Bugesera muri Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu myaka icyenda ishize gusa Rwanda Cycling Cup iheruka kuhahagurukira mu gace ka Nyamata-Muhanga ndetse na Shampiyona y’Igihugu ya 2016 niho yabereye.
Mu gace k’uyu munsi, Pellaud Simon ukinira Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ufite umupira w’umuhondo, yasoje ari uwa 33 akoresheje 2:55’27”, aba mbere bamusize iminota ibiri n’amasegonda 33.
Kubera ko yarushaga Areruya Joseph umunota umwe ku rutonde rusange byatumye Areruya ahita aba uwa mbere ashyiramo n’ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 33.
Kuri uyu munsi Areruya Joseph yahembwe nk’Umunyarwanda urusha abandi, Umunyafurika urusha abandi, ahita anayobora urutonde rusange; Eyob Metkel yahembwe nk’uwegukanye agace; Greene Edward wa Team Lawestrates.Ca ahembwa nk’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi, naho Ebrahim Redwan w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie ahembwa nk’umukinnyi uhatana kurusha abandi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2017, Tour du Rwanda izakomeza hakinwa agace ka Nyamata-Rwamagana aho abasiganwa bazakoresha intera ya kilometero 93,2.
Amafoto y’abakinnyi bahembwa
Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana mu gace ka Musanze-Nyamata
1. Eyob Metkel: 2:52’54”
2. Areruya Joseph: 2:52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco: 2:53’23”
4. Kangangi Suleiman: 2:53’49”
5. Byukusenge Patrick: 2:55:09”
Uko abakinnyi 10 bakurikirana ku rutonde rusange
1. Areruya Joseph: Dimension Data: 13h07’41”
2. Eyob Metkel: Dimension Data: + 38’’
3. Kangangi Suleiman: Bike Aid: +1’16’’
4. Pellaud Simon: Team Illuminate: + 1’33’’
5. Nsengimana Jean Bosco: Team Rwanda:+ 01’44’’
6. Byukusenge Patrick Rwanda: Team Rwanda: + 2’40’’
7. Ndayisenga Valens: Tirol Cycling Team: +2’50’’
8. Okubamariam Tesfom: Ikipe y’Igihugu ya Eritrea: + 3’02’’
9. Munyaneza Didier: Benediction Club: + 3’02’’
10. Jeanne Mathieu: Haute Savoie: + 3’03’’
UKO ISIGANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:
13:00: Eyob Metkel ukinana na Areruya Joseph muri Dimension Data ni we wegukanye agace ka Musanze- Nyamata.
12:50: Areruya Joseph na Metkel nibo bari imbere basize igikundi ho umunota umwe. Bose bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.
12:30: Ibihe bisigaye hagati ya batandatu ba mbere n’igikundi kibakurikiye ni iminota ibiri n’amasegonda 31. Ni mu gihe hasigaye ibilometero 22 kugira ngo bagere i Nyamata.
12:20: Ibihe bisigaye hagati ya batandatu ba mbere na peloton ni umunota umwe mu gihe abasiganwa bageze i Nyabugogo ahari abafana ibihumbi.
12:10: Abasore barindwi Matthieu Jeannes, Stefan de Bod, Tamrat Meresa Gebrewahd, Ephrem Tuyishimire, Didier Munyaneza, Simon Musie na Valens Ndayisenga nibo bari imbere kugeza ubu mu gihe abasiganwa bageze i Shyorongi.
11:30: Hasigaye ibirometero 72 kugira ngo abasiganwa bagera mu Mujyi wa Nyamata.
10: 35: Abakinnyi batandatu bari imbere basize igikundi amasegonda 23. Abasiganwa bari kuzamuka umusozi wa kabiri wa Rwintare aho bamaze kugenda ibilometero 58 aho bari bukoreshe iminota itarenze 20.
9:30: Abakinnyi bagiye guhaguruka batangiye gusinya mbere y’iminota 30 ngo isiganwa ryerekeza i Nyamata ritangire.
9:20: Abakinnyi batangiye kugera aho isiganwa rigiye guhagurukira ndetse bari kwishyushya. Kuri uyu munsi urugamba rwo guhatanira umwambaro w’umuhondo rurakomeje. Abasiganwa bari buze guhatanira amanota 28 ahazamuka.
Kuri iyi nshuro abatuye aka Karere bagiye kubona ibihangange byo mu Rwanda no hirya no hino ku isi bihatanira iri siganwa rigeze ku munsi wa Gatanu. By’umwihariko barabona kamwe mu duce dukomeye cyane kandi gafite byinshi kavuze ku isiganwa ryose kuko abakinnyi b’Abanyarwanda bashaka kwisubiza umwenda w’umuhondo ufitwe n’Umusuwisi, Pellaud Simon, mu gihe na we ashaka gukomeza kongera igihe arusha Areruya Joseph wa Dimension Data kikava ku munota umwe.
Si aba bonyine barwanira uyu mwenda ugaragaza umukinnyi uyoboye isiganwa kuko aho bigeze abakinnyi bose bari gukoresha imbaraga nyinshi ndetse mu gace ka Rubavu-Musanze kuri uyu wa Gatatu, abagera kuri 33 bose basoje banganya ibihe bakoresheje.
Agace ka Musanze-Nyamata niko ka kabiri karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka nyuma y’aka Nyanza – Rubavu kari gafite kilometero 180.6, ibintu biha amahirwe abakinnyi bafite imbaraga nka Nsengimana Jean Bosco, Eyob Metkel, Okubamariam Tesfom, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph ndetse na Simon Pellaud uyoboye kugeza ubu ugaragaza ko ashoboye haba mu kuzamuka, gutambika ndetse akanitwara neza mu gihe basoreje muri ‘sprint’ bari kumwe mbere yo kugera ku murongo.
Mu makipe 14 yitabiriye isiganwa Team Rwanda iracyayoboye aho imaze gukoresha amasaha 30, iminota 46 n’amasegonda 24, ikurikiwe na Dimension Data for Qhubeka irusha 1:53 na Bike Aid iri inyuma 4:42.
Umusuwisi Simon Pellaud uri ku isonga, ikipe ye ya Team Illuminate iri ku mwanya wa cyenda aho yasizwe iminota 40 n’amasegonda 7 na Team Rwanda iyoboye kugeza ku munsi wa Kane wa Tour du Rwanda.
Abakinnyi barahaguruka mu Mujyi wa Musanze saa 10:00 banyure mu Mujyi wa Kigali aho biteganyijwe ko bagomba kunyura Nyabugogo saa 12:18, hamwe mu hazwiho kuba abafana benshi cyane, mu gihe baza kuba bagendeye ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha na ho mu gihe bakoresha uwa 36 ku isaha barahagera saa 12:28.
Amafoto: Niyonzima Moise na Mugwiza Olivier




















TANGA IGITEKEREZO