Ni irushanwa rimaze kumenyekana mu guhuriza hamwe abahanga mu kuvuga imivugo, riba nyuma ya buri mezi atatu. Igikorwa cyo kugaragaza ubuhanga ku basizi baryiyandikishijemo muri iki gihembwe, cyabereye kuri Café Neo mu nyubako ya The Office iherereye mu Kiyovu, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017, hatangwa ibihembo ku bavuga imivugo y’Ikinyarwanda n’iy’Icyongereza.
Abatanze amanota ku basizi, bavuze ko mu marushanwa yabayeho yose, iryo kuri iyi nshuro ngo niryo ryagaragayemo abahanga. Mu gutanga amanota hibanzwe ku butumwa bukubiye mu mivugo, ijyanisha ry’umutwe n’ibyavuzwe, kutavanga indimi ndetse no kutaba ingumba y’amagambo bisobanurwa nko kurasa ku ntego ya buri jambo umusizi azamuye mu muvugo we.
Umukobwa witwa Ashimwe Ange-Theonéstine ufite ubumuga bw’ingingo bwatumye ashyirwa mu kagare agifite imyaka itandatu, yegukanye ibihembo bikuru bitatu birimo icy’umusizi uhiga abandi, mu Cyongereza ndetse anatorwa nk’uwishimiwe kurusha abandi. Yakurikiwe n’uwitwa Shema Benjamin wavuze umuvugo urata ubutwari bw’umubyeyi w’umugore.
Umuvugo watumye Ashimwe ahiga abandi basizi witwa ’Tomorrow, will I be remembered?’ Avuga ko yawukoze agamije gutanga ubutumwa bukangurira abantu gukora ibyiza ngo bazabyibukirweho n’igihe bazaba batakiri ku Isi.
Ati “Ni ubutumwa bwo kwicara ukibaza niba ibyo ukora abantu bazabyibuka. Iyo ndi gusoza hari aho ngira nti ’Byiza bitinze biruta byose, nzabeho iteka, atari ukuvuga ko ntazapfa, ahubwo ibyo nibiba, ibyo nakoze bizasigare mu mitima y’abantu.’ Ibyo urabyibaza wasanga ntacyo wakoze kizibukwa ugahita utangira guharanira kugikora.”
Ashimwe wari ahatanye n’abandi basizi bagera kuri 13 bari bitabiriye iri rushanwa, yabwiye IGIHE ko kimwe mu byatumye yitinyuka akiyemeza kugaragaza impano imurimo ari ubuzima yagiye anyuramo ahanini bwamugoraga biturutse ku batariyumvishaga ko yaba uw’ingirakamaro bigatuma arushaho gutekereza ibyiza yakora buri gihe.
Yagize ati “Naravutse maze kugira nk’imyaka munsi gato y’itandatu ngira ikibazo cyo kumugara, ngize itandatu biba ngombwa ko njya mu igare. Nkiri muto nasabaga Imana ngo ububabare mfite buzavemo impano nziza.”
Yavuze ko hari ikidasanzwe yiremyemo cyo kurangwa n’ubutwari bwo guharanira kuzagera kure mu buzima.
Yakomeje ati “Nabyishimiye [Gutsinda] byanshimishije ariko muri make ntabwo bitunguranye. Nari mbikwiriye buriya. Nabyakiriye neza cyane, natsinze kubera abantu, abamperekeje banteye ingabo mu bitugu, hari abambwiye bati ’ushobora kubikora’ bituma nanjye njya imbere yabo nihaye intego yo kutabasebya. Natekerezaga nti ’ubuse abantu bangana gutya baje bazanywe no kunshyigikira harimo n’abantu bakuru ndabatenguha?’ Kandi n’Imana yabikoze.”
Ashimwe yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) muri Cyabingo High School mu Karere ka Gakenke. Amashuri abanza yayize ku kigo cya HVP Gatagara, amasomo y’icyiciro rusange ayafatira ku ishuri rya ESSA Ruhengeri. Avuga ko zimwe mu ntego afite zijyanye n’ibyo yifuza kugeraho harimo gukomeza gukuza impano y’ubusizi afite bikajyana no kwiga akarangiza.
Umusizi Shema Benjamin wegukanye umwanya wa mbere mu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda we yavuze ko we na bagenzi be nk’urubyiruko bamaze kumva neza igisobanuro cy’ubusizi n’akamaro ko kwigisha bufite muri sosiyete.
Yatangaje ko bari mu rugamba rwo gusigasira iyi nganzo ikomoka ku Mugabekazi Nyirarumaga wabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510, akaba azwi nk’uwatangije ibisigo birebire byiyongereye ku byitwa ibinyito byariho.
Ati “Nyirarumaga uri kuri iki gihembo twahawe yazanye impinduramatwara mu busizi mu Rwanda, nk’urubyiruko twiteguye gukomeza gusigasira iyo nganzo yasize ahanze.”
Uyu musore yavuze ko ibijyanye no kuvuga imivugo yatangiye kubikunda akiri muto ndetse atangira kugenda yandika ibisigo uko yagendaga akura. Avuga ko impano ye yatangiye kuyibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga kuko abasha kuvugira inka, akavuga amahamba, bituma hari bamwe bamwiyambaza mu bukwe n’indi misango.
Umuyobozi wa Trans Poesis yatangije iri rushanwa rihuza abasizi mu Rwanda, Dr. Andrea Grieder, yavuze ko bateganya kurushaho kuryagura mu bihe biri imbere cyane ko babona ritangiye kujya ryitabirwa cyane ndetse hakabonekamo n’impano zitandukanye zitanga icyizere cy’uko ubusizi buzakomeza kogera mu batuye igihugu cyane cyane urubyiruko.
Umuryango Trans Poesis utegura iki gikorwa ni umuryango washinzwe n’abantu batatu aribo Tuyisenge Olivier, Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, bakaba bariyemeje guteza imbere ubusizi mu Rwanda bahereye mu rubyiruko rufite iyo mpano.
Irushanwa rya ’Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ubwo ryaherukaga kuba, ibihembo byinshi byari byegukanywe n’uwitwa Maniraguha Carine, wanemerewe no gukorerwa amashusho y’umuvugo watumye ahiga abandi.
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO