00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ayinkamiye umaze imyaka 17 arera impfubyi nawe atunzwe n’agataro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 January 2017 saa 08:37
Yasuwe :

Nubwo imwe mu miryango igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurera abana batagira kivurira, hari abakora uko bashoboye mu bushobozi baba bafite bagafasha imfubyi n’abandi bavanwa mu bigo birera abahoze ari inzererezi kubona uburere bwiza.

Ayinkamiye Françoise w’imyaka 49 utuye mu Kagari ka Nyakabanda ya II, mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ni umubyeyi ukora ubucuruzi bwo ku gataro ariko akaba amaze imyaka 17 arera imfubyi ebyiri zatereranwe n’imiryango yazo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mubyeyi yatangaje ko we n’abana arera babeshwaho ndetse bagasaranganya ibyo kurya akura mu bucuruzi akora.

Ati “Kuva natangira kurera aba bana, ndabyishimiye kuko mu bushobozi buhari ngerageza gukora ibishoboka tukabona icyo kurya kandi ntabwo mbyinubira.”

Yakomeje avuga ko hari imiryango yishoboye yagerageje kumuca intege ivuga ko yihaye akazi katazamworohera. Ati “Nababajwe n’umukire wambwiye ngo nihaye umutwaro ntashoboye. Yarambwiye ngo nabyaye abana babiri kuko aribo numva nzashobora kurera. Sinakongeraho undi kandi sinanarera uwa rubanda.”

Agataro niko kamutunze n’umuryango we

Ayinkamiye atangaza ko acuruza inyanya n’intoryi ku gataro, akaba ariho akura amafaranga yo kwishura inzu ndetse n’ibindi byibanze bikenerwa mu rugo nko kwambara, kurya n’ibindi.

Mu bikorwa bye yunganirwa n’ikimina abamo gitanga amafaranga 500 aho ashobora no kuguriza aramutse ahuye n’ikibazo kuko umugabo we nta kazi agira. Yagize ati “Ni njye uhaha gusa kuko umugabo nta kazi agira uretse ko asa n’uwanze kuntera agahinda ngo ante.”

Ayinkamiye yabonye aba bana ate?

Ayinkamiye yabyaye abana batatu ariko bose n’umugabo bababyaranye baza kwitaba Imana nyuma ashaka undi ariko kubera impamvu z’uburwayi ntibigeze babyara.

Umwe muri aba bana witwa Uwimana Vanessa w’imyaka 10, nyina yamutaye mu nzu afite umwaka. Ayinkamiye yamureze igihe gito ajyanwa mu kigo kirera kikanahuza abana bo ku muhanda n’imiryango ahamara igihe.

Mu gihe cyo guhuza abana n’imiryango baturutsemo, Ayinkamiye yasabye ko uwo mwana yamuhabwa kuko basanze umuryango we udahari.

Umukuru witwa Yadufashije Jeanne, ufite imyaka 17 yamufashe nyuma y’uko nyina wacuruzaga agataro amutaye afite amezi Umunani.

N’ubwo Leta ifite muri gahunda y’igihe kirekire gukangurira imiryango gufasha abana baba mu bigo by’imfubyi kwitabwaho, hari ibigenderwaho kugira ngo yemererwe kubarera nk’uko bitangazwa na Soeur Uwamariya Claudine, Umuhuzabikorwa mu Kigo kirera kikanahuza abana bahoze ari inzererezi n’imiryango, Abadacogora n’Intwari cya Cartas gikorera i Nyamirambo.

Agira ati “Tureba ku bushobozi bw’ushaka umwana, niba nta bandi afite ku buryo byabangamira imibereho y’uwo ashaka ndetse tunagenzura niba umushaka atamugira igikoresho.”

Yakomeje avuga ko iki kigo gishobora kuzafunga mu myaka itatu iri imbere bityo hari impungenge z’uko abana bazaba bakirererwamo bashobora kuzahura n’imbogamizi mu mibereho.

Ayinkamiye avuga ko aba bana arera nta n’umwe wanditse mu bitabo by’irangamimerere kandi nawe nta bushobozi ku buryo yabiyandikishaho.

Imibare itangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Abana igaragaza ko mu bigo 23 birera abana bahoze ari inzererezi, abasaga 1368 aribo barimo batarabona imiryango yo kubitaho cyangwa ngo basubizwe mu miryango bahozemo.

Muri gahunda ya Tubarerere mu muryango, kuva 2012, abana basaga 2559 bamaze kuvanwa mu bigo birera imfubyi, abasaga 1271 baracyari muri ibyo bigo.

Ayinkamiye Françoise amaze imyaka 17 arera imfubyi
Umuhuzabikorwa mu Kigo kirera kikanahuza abana bahoze ari inzererezi n’imiryango, Abadacogora n’Intwari cya Cartas gikorera i Nyamirambo, Soeur Uwamariya Claudine
Soeur Uwamariya Claudine, Ayinkamiye Françoise n'umwe mu bana arera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages