00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Just Family yasenyutse burundu- Croidja yasubiye muri Afurika y’Epfo ashinja Bahati gusahura itsinda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 May 2020 saa 12:57
Yasuwe :

Itsinda rya Just Family ryongeye kuzamo umwiryane watumye ryongera gusenyuka, Croidja umwe mu nkingi za mwamba mu baririmbamo ahita asubira muri Afurika y’Epfo.

Umwuka mubi wo gusenyuka kwa Just Family wari umaze igihe ututumba ariko hataramenyekana ikibyihishe inyuma ndetse nabo ubwabo ntawe urabihamya.

Icyakora amakuru IGIHE yabashije kubona ni uko mu mpera za 2019 iri tsinda ryari ryatangiye kujya mu marembera.

Mu kiganiro twabanje kugirana na Croidja wahoze muri iri tsinda ahamya ko yarivuyemo kubera ko yasanze adahuje intego n’abo bakoranaga.

Ati” Njye nagarutse nziko nje gufatanya na bagenzi banjye tukubaka ikintu kinini, ariko nasanze Bahati atarahinduka, ubundi bwa mbere niwe wateje ikibazo tuvuye gukorera amafaranga birangira aduhemukiye turashwana. Ejobundi rero natunguwe no kubona ko atarahinduka.”

Croidja avuga ko yababajwe cyane n’ukuntu Bahati yabanyuze mu rihumye akiba konti yabo ya Youtube akayigurisha batabizi akababeshya ko yasibye.

Uyu mugabo wari wongeye gukomeretswa bwa kabiri n’ubuhemu bwa Bahati cyane ko na mbere bajya gutandukana bwa mbere mu 2012 bamushinjaga kubiba amafaranga bari bakuye mu bitaramo byo kumurika Album yabo ku Gisenyi, yahise afata icyemezo cyo kwishakishiriza ubundi buzima kuko yari amaze kubona ko atahuza n’abo bafatanyaga.

Uyu mugabo yahise atangira gutekereza uko yakwisubirira muri Afurika y’Epfo aho yabaga mbere kuko n’ubundi iby’itsinda yari yagarutse kubaka i Kigali yari amaze kubona ko bidashoboka.

Croidja agiye nta numwe asezeye

Igihe Croidja yagarukaga mu Rwanda yahise abana na Bahati mu nzu mu gihe Jimmy we yabaga ukwe, amaze kubona ibi bibazo biri mu itsinda yahisemo gupanga kugenda.

Amaze kunoza umugambi wo kugenda, Croidja yabwiye bagenzi be ko agiye i Burundi gusura umuryango we bari bavanye muri Afurika y’Epfo urimo umugore we n’umwana wabo.

Ageze i Burundi mu mpera za 2019 yahahagurukiye yerekeza muri Afurika y’Epfo ariko nta n’umwe asezeye cyane ko bagenzi be batunguwe n’uko babonye yasubiyeyo.

Croidja yavuze ko yagiye adasezeye abishaka anarahira kutongera gusubira mu itsinda rya Just Family ukundi kubera ibibazo bibamo kandi akenshi bitera.

Bahati yahakanye kwiba konti ya Youtube, ashinja Croidja uruhare mu isenyuka rya Just Family

Ku kijyanye na konti ya Youtube y’iri tsinda, Bahati yarahiye ahamya ko igihari (Nubwo itagaragara) ndetse ko atigeze ayigurisha nk’uko bagenzi be babimushinja.

Yavuze ko iyo bashyiraho filime akina muri iyi minsi ari iy’umusore bakorana yitwa Umuhanzi Tv. Ati "Sheni irahari ntayo natwaye usibye ko iyo baburana ni nanjye wayifunguye mbega byinshi ninjye ubizi, iyo nshyiraho filime ni iya Muhire dukinana.”

Bahati avuga ko yagiye gukina Filime amaze kubona ko Croidja ari gupanga kugenda, ati” Yagiye atadusezeye rwose aho ntiyababeshye, njye nari namaze kubibona rwose kuko njye ninjiye muri filime ari uko Croidja amaze kugenda.”

Bahati avuga ko yagiye muri Filime kuko yari amaze kubona ko umuziki utari kumwinjiriza ndetse n’ibijyanye n’akazi bidahagaze neza. Avuga ko ntacyo yicuza.

Ati “Njye ntacyo nicuza kuko ntawe nahemukiye ahubwo navuga ko Croidja ari we uduhemukiye kuko iyo atekereza ko twamutanzeho arenga Miliyoni 4 kugira ngo we n’umuryango we bagaruke ntabwo yakadukoze biriya ngo agende atanadusezeye.”

Bahati avuga ko Croidja ariwe usize asenye itsinda rya Just Family kuko yagiye atabasezeye atanabateguje.

Just Family isenyukanye indirimbo zamaze gukorwa

Ubundi kimwe mu bishobora gukomeza itsinda ni uko abarigize baba bafitanye umubano waba ushingiye ku bushuti cyangwa se ku mikoranire, icyakora iyo ugerageje kuvugana n’abari bagize Just Family bakubwira ko muri iyi minsi nta numwe uvugana n’undi.

Bahati avuga ko nk’uwari umuyobozi w’itsinda atatinya guhamya ko riri mu nzira zo gusenyuka ati” None se niba ntazi ibijya imbere urumva itsinda ritari mu kirere? Ryarasenyutse rwose ariko dufite indirimbo zikoze zanarangiye ndetse zimwe zanakorewe video".

Akomeza agira ati ”Ngiye gushaka uko navugana na Jimmy nyine indirimbo zarangiye tuzisohore abantu babe bazi ko arizo za nyuma za Just Family.”

Bahati avuga ko uretse gukina Filime, ikimuhangayikishije ari umushinga afite wo gufasha abana bakiri bato bashaka kwinjira mu muziki abinyujije muri studio ye nshya avuga ko yamaze kuzuza.

Nubwo abibona ko itsinda rya Just Family ryasenyutse ariko Bahati ahamya ko kuri we ritaravaho ndetse ritazanasibangana, ati” Nshobora no gufata studio nkayita Just Family cyangwa iki ariko ntaho iri tsinda rizajya kuri njye.”

Urwishe ya nka…

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012 mbere yuko ryongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone rigaruka Croidja ataririmo ahubwo asimbuzwa uwitwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga uwitwa Chris yavuyemo nabwo ibibazo byongera kuvuka kuko yanavuyemo noneho ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko itsinda bagiye kurikorera rikongera kwisubiza icyubahiro.

Ibi rero ntibiteye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019 iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyirwaho akadomo.

Ikiganiro na Bahati wahoze muri Just Family

Just Family yasenyutse mbere mu 2012 ubwo yari rimwe mu matsinda agezweho
Mu 2016 nibwo itsinda rya Just Family ryongeye kwisuganya
Mu 2018 ubwo bagiranaga ibibazo na Chris abagize Just Family bahisemo gusaba Croidja gutaha bakongera gukorana
Just Family yongeye gusenyuka nyuma y'imyaka ibiri yongeye gusa n'ibyukije umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages