00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umugabo w’imyaka 32 yafatanywe inote 236 z’igihumbi ziganywe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 December 2016 saa 09:21
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo hafungiye umugabo wafatanywe inoti 236 z’igihumbi z’amafaranga y’amanyarwanda ariko y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Bigirimana w’imyaka 32 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusororo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku ya 20 Ukuboza, mu kabari yanyweragamo.

SP Hitayezu avuga ko ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bakemanze uyu mugabo aho yanyweraga mu kabari kari i Kabuga, bamenyesha Polisi ikorera hafi aho, bamusatse bahita bamusangana inoti 236 z’igihumbi z’amiganano ari nabwo yahise afatwa.

Yavuze ko hahise hatangizwa iperereza ngo harebwe inkomoko y’aya mafaranga, niba nta handi yaba yarayishyuye uretse mu kabari.

SP Hitayezu yagize ati“Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.Ibi bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro.Ingaruka zigera ku baturage muri rusange.Niyo mpamvu buri wese agomba kwirinda kubikora no kubirwanya atanga amakuru ku buri wese ubigiramo uruhare.”

Akomeza agira inama abaturage kwitondera amafaranga bakira cyane cyane amashya, kuko iyo batabikoze aribo bisanga bayakoresha bityo iyo bayafatanywe babihanirwa nyamara abayakoze n’abayazanye mu giturage bigaramiye.

SP Hitayezu yavuze ko ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange afungwa akanacibwa ihazabu byose bikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange aho yagize ati “Abantu bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.”

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages