00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abagabo barwanye bapfa amafaranga 1000 barakomeretsanya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 July 2017 saa 05:13
Yasuwe :

Abagabo babiri barwaniye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bapfa amafaranga 1000 y’u Rwanda kugeza ubwo umwe akomeretse.

Ahagana saa sita n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, ni bwo uwitwa Bitariho Amini usanzwe usana ibikoresho byangiritse yakubise anakomeretsa Munyangaju Issa wari wamuhaye akazi ko kumukorera umunzani, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mafaranga bagiranye.

Bitariho yakubise umunzani mu mutwe mugenzi we nyuma y’aho amusabye kumusubiza inoti y’igihumbi yamuhaye ubwo yamukoreraga umunzani akawusondeka.

Munyangaju mu buhamya yatanze yagize ati “ Uyu mugabo yambwiye ko akora iminzani muha uwanjye ngo awukore, afotoza urupapuro ruba ruriho imibare igaragaza ibiro aba ari rwo yishyiriramo ndamuriha ariko nyuma nza gusanga yawukoze nabi, nibwo namuhamagaje mubeshya ko ngiye kumuha akandi kazi."

Akomeza avuga ko akigera aho akorera yahise amusaba kumusubiza amafaranga 1000 yamuhaye undi arabyanga ahubwo atangira kumukubita mu mutwe uwo munzani yari yakoze nabi.

Bitariho Amini, na we yemeye ikosa ryo gukubita no gukomeretsa ariko avuga ko yabitewe n’uko yishyuzwaga amafaranga amaze igihe.

Yagize ati “ Nibyo namukoreye umunzani nabi ariko rero kuba atarabyishimiye ntiyari guhita antegeka kumusubiza 1000 yampaye kandi amaze ibyumweru bibiri ayampaye.”

Uyu mugabo yemeye icyaha anasaba imbabazi uretse ko abanyerondo bo mu Kagari ka Kabuguru I aho yakoreye urwo rugomo bamufashe ngo bashaka mumushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Uwahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ahanishwa ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza mu myaka ibiri.

Amini wakubise akanakomeretsa mugenzi we amuziza amafaranga 1000
Amini na mugenzi we bakimara gufatwa n'abanyerondo
Bamaze kubageza ku Kagari ka Kubuguru I
Aba bagabo barwanishije iminzani
Munyangaju yakubiswe arakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages