00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda Biziyaremye yegukanye umudari muri Tour de Côte d’Ivoire

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 28 September 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Biziyaremye Joseph umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu isiganwa rya Tour de Côte d’Ivoire ryatangiye kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeli yatangiye ahesha ishema igihugu yegukana umwanya wa gatatu.

Biziyaremye yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1:48:41 ku ntera y’ibirometero 75 kuva ahitwa Dabakala kugera Katiola inyuma y’ umunya- Cameroon Nzeke Jérémie waje ku mwanya wa mbere na Clément Orceau umufaransa waje amukurikiye.

Undi Munyarwanda wabashije kuza hafi muri iri siganwa ku munsi waryo wa mbere ni Aleluya Joseph w’imyaka 19 gusa waje ku mwanya wa munani.

Umukinnyi Hadi Janvier uherutse kwegukana umudali wa zahabu mu mikino nyafurika yaberaga muri Congo Brazaville ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere muri Tour de Côte d’Ivoire kuko yaje ku mwanya wa 32.

Abandi banyarwanda bitabiriye iri siganwa harimo Patrick Byukusenge waje ku mwanya wa 12, Hakizimana Camera aza ari ku wa 14,naho Karegeya Jeremie aza ku mwanya wa 45.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeli abasiganwa bahaguruka ahitwa Bouaké berekeza Sakassou ku burebure bwa kirometero 37.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages