Iyi ndirimbo ’Game On’ yamaze gushyirwa hanze ku rukuta rwa Twitter rwa BAL. Ni indirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 54, Bruce Melodie akaba yarayifatanyije na Dip Doundou Guiss ugezweho muri Senegal.
Amashusho yayo ku ruhande rwa Bruce Melodie yafatiwe mu Rwanda mu gihe uyu munya Senegal nawe aye yayafatiye iwabo.
Iyi ndirimbo niyo iri bwifashishwe mu gufungura iyi mikino igomba kubera muri Kigali Arena guhera kuri iki Cyumweru.
Ku rundi ruhande ariko, amakuru aturuka imbere mu bategura iri rushanwa avuga ko uyu muhanzi atazaririmba iyi ndirimbo, ahubwo izajya icurangwa gusa muri iyi mikino.
It's Game On! - #theBAL official anthem by @BruceMelodie and @dipdunduguiss 🏀 pic.twitter.com/kIjuob9vB8
— Basketball Africa League (@theBAL) May 16, 2021
Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryari kuba bwa mbere mu mwaka ushize wa 2020, ariko yimurirwa muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.
Basketball Africa League iterwa inkunga na NBA iratangira guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibyamamare nka; Bright Okpocha wamamaye nka Basketmouth, Arsene Wenger, Mr Eazi, J. Cole uzanakinira Patriots BBC yo mu Rwanda.
Bruce Melodie yari aherutse gusinyana amasezerano na Kigali Arena, aho uyu muhanzi ari ‘Brand Ambassador’ w’iyi nyubako izaberamo iyi mikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!