Iki gikorwa cyabaye mu ijoro rya Noheli tariki ya 24 Ukuboza 2015, ubwo Butera, Gitifu w’akagari ka Rwasero saa sita z’ijoro yasanzwe mu rugo rw’umuturanyi we Munanira Edouard yiyegamije umugore we [wa Munanira Edouard ].
Nyir’urugo Munanira, mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko byari saa sita, ajya hanze agiye kureba abantu basakuza hafi aho mu rundi rugo, agarutse asanga gitifu ku gitanda yiyegamije umugore we (umugore yasinziriye) maze amubajije impamvu yamuvogereye urugo ngo ahita amukubita.
Ati “Yari amwegamyeho ku mugongo,ukuboko yagufatiye ku mabuno […] gusa nabajije umugore ambwira ko nta gahunda bari bafitanye.”
Gitifu ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe yabwiye inzego z’ubuyobozi ko uwo mugabo ariwe wamusabye kwinjira mu nzu ngo babe baganira, maze ahita amufungirana amwaka ibihumbi 100 ngo amufungurire yanze bararwana aribwo Munanira yatabazaga.
Munanira yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga ibihumbi 100 atigeze ayaka Gitifu, ahubwo ubwo abantu bari baje gukurikirana iki cyaha bamubazaga icyo yasabira uyu mugabo, aribwo yahise avuga ko akurikije uburemere bw’icyaha yamukoreye akwiye kumuha ibihumbi 100 maze gitifu avuga ko nta na make afite mu bantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Bihoyiki Léonard, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi afunze azira gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kuvogera urugo rw’abandi uri umuyobozi.
Hejuru ku ifoto: Ibiro by’Akarere ka Kirehe
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO