00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Patrick yegukanye Western Circuit, Muhanga - Karongi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 23 August 2015 saa 02:04
Yasuwe :

Byukusenge Patrick ukinira Benediction niwe wegukanye isiganwa rya gatandatu rya Rwanda Cycling Cup ageze i Karongi ari uwa mbere akoresheje 2h04’47” ku ntera ya Km 80.

Abasiganwa 47 nibo bahagurutse i Muhanga barimo Abanyakenya batanu n’Abarundi babiri bari mu myitozo, bakiniye mu mihanda itarimo ahatambika kuko kari agace ko kuzamuka no kumanuka n’amakorosi menshi.

Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Club y’i Rubavu wamaze amezi atatu adakina nyuma y’impanuka yagize mu myitozo yayoboye isiganwa ari kumwe na Karegeya Jeremie wo muri Cine Elmay.

Karegeya Jeremie na Uwizeyimana Bonaventure nibo batangiye bayoboye isiganwa

Ubwo isiganwa ryari rigeze mu misozi ya Nyange, Uwizeyimana yasigaye asimburwa na Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction waje gufatira ahamanuka icyemezo cyo kujya gutsinda.

Ni ku nshuro ya mbere, Byukusenge atsinze isiganwa aho ku ntera ya Km 80 yakoresheje 2h04’47” akurikirwa na Gasore Hategeka nawe wa Benediction wasizwe 2’46” wahatanye ku murongo na mugenzi we Nsengimana Jean Bosco waherukaga kwegukana iryabereye i Musanze.

Nsengimana yabaye uwa mbere mu bari munsi y’imyaka 23.

Karegeya Jeremie yegukanye umwanya wa kane akurikirwa na Uwizeyimana wageranye ku murongo na Aleluya Joseph wabaye uwa mbere mu siganwa rya mbere bava i Muhanga bajya i Rubavu.

Karegeya Jeremie yaje gusigara ariko agera ku murongo ari uwa kane

Aleluya w’imyaka 19 wabonye itike yo gukina shampiyona y’Isi muri Nzeli izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu batarengeje imyaka 23 avuga ko yashoboraga kubona umwanya mwiza atakaza ibihe nyuma yo kugwa.

COGEBANQUE, umwe mu batarenkunga ba Rwanda Cycling Cup ikaba iri gushishikariza Abanyarwanga kubagana bakabaha amakarita agezweho yo kubikuza no kugurizwaho amafaranga “MasterCard” zikoreshwa mu Rwanda no mu mahanga, iyi karita ihabwa n’abatari abakiriya b’iyi banki.

Izi MasterCard zikoreshwa mu bihugu birenga 210 zibikuza ubwoko burenga 150 bw’amafaranga zigakoresha ikoranabuhanga rigezweho rya banki.

COGEBANQUE itanga MasterCard z’ubwoko bune, MasterCard Classic, Prepaid, Prestige na Privilege.

Byukusenge Patrick niwe wabaye uwa mbere kuva Muhanga -Karongi

Mbere y’umunsi wa karindwi wa Rwanda Cycling Cup, Aleluya Joseph niwe uyoboye urutonde rusange bitegura gusiganwa Tour de Kigali tariki ya 12 Nzeli aho bazahaguruka mu murwa berekeza i Bugesera ku ntera ya Km 85.

Nyuma hazaba andi masigaranwa abiri mu gutegura Tour du Rwanda aho bazakoresha imwe muhinda izifashishwa muri iri siganwa mpuzamahanga rizakinwa kuva tariki ya 16 – 23 Ugushyingo 2015.

Benshi bari ku mihanda ijya i Karongi bakurikira isiganwa ry'amagare ryaherukagayo mu 2012
Umunyakenya Suleyman Kangangi yasoje ari uwa 9

10 ba mbere muri Western Circuit Muhanga – Karongi Km 80

1. Byukusenge Patrick – Benediction 2h04’47”

2. Gasore Hategeka – Benediction 2h07’33”

3. Nsengimana Jean Bosco - Benediction 2h07’36”

4. Karegeya Jeremie - Cine Elmay 2h07’42”

5. Uwizeyimana Bonaventure - Benediction 2h07’56”

6. Aleluya Joseph – Les Amis Sportifs “”

7. Uwizeye Jean Claude – Les Amis Sportifs 2h08’01"

8. Rukundo Hassan - Cine Elmay “”

9. Suleyman Kangangi – Kenya “”

10. Twizerane Mathieu – CCA “”

Abakinnyi 47 barimo Abanyakenya 5 n'Abarundi babiri nibo basiganywe muri Western Circuit
Iri siganwa rizakurikirwa na Tour de Kigali tariki ya 12 Nzeli 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages