00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byukusenge Patrick yegukanye agace ka nyuma gategura Tour du Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 October 2017 saa 05:59
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru hasojwe amarushanwa yari agamije gutyaza abakinnyi bazaserukira igihugu muri Tour du Rwanda 2017, Byukusenge Patrick waryegukanye asezeranya abafana kuzaryoherwa n’iri siganwa risigaje iminsi mike.

Abakinnyi 29 bari bakinnye kuri uyu wa Gatandatu, umwe witwa Rukundo Hassan niwe utagarutse kubera uburwayi abandi bahangana mu gace ka nyuma k’isiganwa, kavaga i Rubavu kakagera i Musanze ku ntera ya kilometero 95.

Mbere yo kuva i Rubavu babanje kuzenguruka muri uyu Mujyi inshuro enye bazirangiza itsinda riri imbere ririmo Hakiruwizeye Samuel, Ruberwa Jean Damascène, Nduwayo, Twizerane Ephrem, Hakizimana Seth, Uwizeye Jean Claude inyuma yabo hari Gasore Hategeka, na Patrick Byukusenge.

Iri tsinda ryagiye imbere rigera i Mahoko ryamaze gusiga iminota umunani irindi ryarimo n’abakinnyi bakomeye nka Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco bose begukanye Tour du Rwanda, Mugisha Samuel witwaye neza agatsinda kuri uyu wa Gatandatu n’abandi.

Bageze mu Byangabo amatsinda akiri abiri gusa Ruberwa na Hakiruwizeye bacomoka mu bandi ntihagira ubakurikira, bashyiramo intera y’umunota ariko hasigaye ibirometero bitatu ngo bagere mu Mujyi wa Musanze aho bagombaga gusoreza, rya tsinda ry’abakinnyi ryari ribari inyuma rirabafata.

Bitewe n’uko aho basorezaga hatambikaga byoroheye Byukusenge gukoresha imbaraga nyinshi basigaje nka metero 200 ngo bagere ku murongo arahabatanga akoresheje muri rusange amasaha 2 iminota 38 n’isegonda rimwe arusha Gasore Hategeka wa kabiri isegonda rimwe.

Nyuma yo gutsinda, yatangaje ko uyu mwaka yumva afite imbaraga kandi aramutse nta kindi kibazo agize yiteguye kuzafatanya na bagenzi be bagahesha ishema igihugu n’ibyishimo nk’uko babikoze mu myaka itatu ishize begukana Tour du Rwanda.

Yagize ati “Tumeze neza. Aya ni amarushanwa yagombaga kwerekana urwego turiho kandi urebye uko twayakinnye tumeze neza. Ku bwanjye mfite icyizere ko tuzongera gushimisha Abanyarwanda muri Tour du Rwanda kuko twariteguye.”

Nyuma y’aya masiganwa abatoza b’amakipe atatu, Team Rwanda, Les Amis Sportif na Benediction bagomba kwicara bakareba abakinnyi 15 bitwaye neza bagomba kuzagabanywa ayo makipe akaba aribo bazaserukira u Rwanda uyu mwaka.

Uko abakinnyi bakurikiranye:

1. Byukusenge Patrick Benediction 2h38’01”
2. Gasore Hategeka Nyabihu Cycling Club 2h38’02”
3. Hakiruwizeye Samuel Cycling Club For All 2h38’02”
4. Tuyishimire Ephrem Les Amis Sportif 2h38’04”
5. Nduwayo Eric Benediction 2h38’04”
6. Uwizeye Jean Claude Les Amis Sportif 2h38’04”

Mu bakinnyi batatu bahageze nyuma harimo Ndayisenga Valens, Mugisha Samuel na Nsengimana Jean Bosco batakoresheje imbaraga nyinshi nk’uko bisanzwe ahanini kubera amabwiriza baba bahawe n’abatoza babo y’uko bagomba gukina.

Abafana bari benshi
Abakinnyi bagiye guhaguruka i Rubavu
Byukusenge yahageze ari uwa mbere
Mu kuzenguruka Nsengimana, Ndayisenga, Uwizeyimana na Mugisha bari mu itsinda ryari inyuma
Kuri Sashwara hamwe mu haba abafana benshi b'umukino w'amagare
Byukusenge Patrick wegukanye umwanya wa mbere
Hakiruwizeye wabaye umukinnyi muto witwaye neza ari kumwe na se wamamaye mu mafilime nka Diarro
Mushiki wa Mugisha Samuel yari yaje kumushyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages