00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo banyirukana muri Police FC najya n’ahandi- Umutoza Casa

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 25 April 2016 saa 11:07
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe ya Police FC, Casa Mbungo André, yatangaje ko kuba ubuyobozi bwe bwashaka impinduka bukamusezerera nta bwoba abifitiye nta n’igitutu bimuteye kuko yifitiye icyizere ko atabura ahandi atoza haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1, Casa Mbungo André yavuze ko yaba ibivugwa n’itangazamakuru ko ashobora gusezererwa muri Police FC igihe atabasha gutwara igikombe cya shampiyona ndetse n’andi makuru yose avuga ko yazanywe muri iyi kipe kugira ngo atware ibikombe, nta gitutu na gito bishobora kumutera.

Yagize ati “Nta mpungenge na nke binteye kuko Police yatojwe na Goran [Kopunovic], yatojwe na Sam Ssimbwa abo bose bagiye nta gikombe bayihesheje. Mu gihe kitageze no ku myaka ibiri nyimazemo bafite igikombe cy’Amahoro, icy’Agaciro, icyo kurwanya Ruswa… bafite ibikombe bihagije ariko ntibivuze ko batifuza n’icya shampiyona nanjye ndacyifuza.”

Yakomeje avuga ko ataje muri Police FC kugira ngo buri mwaka ajye atwara igikombe kandi nta n’ikipe yasaba umutoza gutwara ibikombe byose ariko anongeraho ko igihe yasezererwa muri Police FC yajya no gutoza ahandi.

Yagize ati “Nubwo banyirukana muri Police najya ahandi kandi mbabwize ukuri uretse no mu Rwanda no hanze nahakora.”

Ikipe ya Police ni umukino wa kabiri wikurikiranya yatsindwaga nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa 17 wa shampiyona ariko Casa yatangaje ko ikipe ye igifite amahirwe ku gikombe nubwo ashobora kuba ari make.

Yagize ati “Mu mibare biracyashoboka ariko burya ikipe itwara igikombe itsindwa nka gatatu gusa. Sinavuga ko bidashoboka ariko amahirwe dusigaranye ni make cyane.”

Ikipe ya Police FC yahise itakaza umwanya wa kane ufatwa na Kiyovu Sports yatsinze Amagaju FC ibitego bibiri ku busa igira amanota 32 irusha Police FC ya gatanu inota rimwe.

Casa ahamya ko atabura akazi aramutse yirukanwe muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages