00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charly na Nina bahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri HiPipo Music Awards (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 February 2017 saa 08:24
Yasuwe :

Itsinda ry’abakobwa bamaze kwigarurira imitima y’abakunda umuziki mu Rwanda no mu Karere, Charly na Nina bahawe igihembo gikomeye mu byitwa HiPipo Music Awards bisanzwe bigenerwa abahanzi bitwaye neza muri Uganda.

Ibihembo bya HiPipo Music Awards 2016 byari byatoranyijwemo abahanzi bo mu Rwanda barindwi barimo Bruce Melody, Knowless, Charl&Nina, Dj Pius, Urban Boyz, The Ben ndetse na Ben Kayiranga.

Aba bahanzi bose bari bashyizwe mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu Rwanda[“Song of the Year: Rwanda”], Charly na Nina bahawe iki gihembo ku bw’indirimbo ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.

Dj Pius we yari yanabonetse mu kindi cyiciro gikomeye cy’indirimbo nziza ya Afrobeat mu zakorewe muri Uganda kubera ‘Agatako’ yafatanyije na Chameleone.

Agatako kandi yari ihatanye mu cyiciro gikomeye cy’indirimbo yakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba [East African Super Hit], ihatanye na Salome ya Diamond Platnumz Ft. Rayvanny, Zigo Remix ya A.Y na Diamond, Unconditional Bae ya Sauti Sol na Ali Kiba, Kamatia ya Navy Kenzo n’iyitwa Shoulder Back ya Redsan. Iki gihembo cyegukanywe na Sheebah Karungi mu ndirimbo ‘Nkwatako’.

Ibi bihembo bya HiPipo byatangiwe i Kampala mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, Charly&Nina na manager wabo Muyoboke Alex baherekejwe na Dj Pius bari bitabiriye ibi birori ndetse babiririmbyemo.

Igihembo cya HiPipo ni cyo cya mbere Charly&Nina bahawe

Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko ‘nyuma yo kwegukana iki gihembo Charly na Nina bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo zituma bakomeje kurushaho kwigarurira abakunzi b’umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba bagahinduka itsinda rihesha ishema u Rwanda hanze y’igihugu’.

Nyuma yo kuririmba mu birori bya HiPipo Music Awards aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyahuje Abanyarwanda batuye muri Uganda, iki cyabereye muri Atmosphere Lounge ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017.

Charly &Nina baririmbye live muri ibi birori
Charly &Nina bahawe igihembo cy'indirimbo y'umwaka mu Rwanda
Muyoboke Alex yari yaherekeje aba bakobwa i Kampala
Nina mugenzi wa Charly
Charly &Nina ngo bagiye gukora cyane kurushaho bakomeze bagure umuziki wabo
Charly &Nina baririmbanye n'Umunya-Uganda Geosteady mu ndirimbo 'Owooma'
Geosteady na Charly
Charlotte Rulinda
Bari bafite itsinda ry'ababyinnyi babyina Kinyarwanda
Dj Pius na we yaririmbye muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages