00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere itsinze Marines,Mukura na AS Kigali ziratakaza

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 18 April 2016 saa 06:52
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego bitatu ku busa, naho Mukura VS itsindwa na Police FC igitego kimwe ku busa, AS Kigali inganya na Rwamagana City ubusa ku busa.

Ibitego bitatu byose byabonetse mu minota 25 y’igice cya mbere byatumye Rayon Sports ikura APR FC ku mwanya wa mbere, umwanya yari yafashe nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Davis Kasirye yafunguye amazamu ku munota wa kane w’umukino ku gitego yashyizemo n’umutwe, yongera gushyiramo icya kabiri ku munota wa 20.

Ibyo bitego byahise bituma Kasirye agira ibitego umunani amaze gutsindira Rayon Sports muri shampiyona, arushwa ibitego bibiri na Romami Andre wa Kiyovu Sports umaze gutsinda 10.

Iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana benshi, yakomeje gusatira ubwugarizi bwa Marines bunanirwa guhagarika Ismaila Diarra waje gushyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 26 ari nako yuzuza ibitego bitanu muri shampiyona.

Mu gice cya kabiri Marines yabashije kurinda izamu ryayo, umukino urangira ari ibitego bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Marines.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 35, APR FC yatakaje imbere ya Etincelles kuwa Gatanu iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 33.

Imikino yose y’umunsi wa 16 wa shampiyona uko yagenze:

Kuwa Gatanu

SC Kiyovu 3-2 Bugesera FC
Espoir 0-0 AS Muhanga
APR FC 0-1 Etincelles FC
Amagaju FC 0-0 Gicumbi FC

Ku Cyumweru

Police FC 1-0 Mukura VS
Rayon Sports 3-0 Marines FC
Rwamagana City Fc 0-0 AS Kigali
Musanze FC 0-1 Sunrise FC

Davis Kasirye yigaragaje atsinda ibitego bibiri mu mukino
Ubwo Diarra yatsindaga igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Rayon Sports yasatiriye cyane Marines
Savio Nshuti, umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Abafana ku kibuga bari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages