Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye IGIHE ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura.
Ati "Afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi, kuko yabanje kubura. Yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”
Yakomeje avuga Polisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane niba yari yanyoye ibisindisha.
Ababonye iyo mpanuka babwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.
Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.
Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.
Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.
Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!