Kaberuka yagejeje kuri byinshi umugabane wa Afurika, abinyujije muri iyi Banki kuva mu mwaka wa 2005 yatorerwa kuyiyobora bwa mbere.
Kuwa 28 Kanama 2015, iya Abidja muri Côte d’Ivoire ku cyicaro gikuru cy’iyi banki, nibwo Kaberuka yasezeye ku mugaragaro, asoza manda ye ya kabiri yo kuyobora iyi banki.
Mu ijambo rye yagarutse ku kuba yishimira umusanzu yatanze mu guteza imbere iyi banki na Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Kuva natangira kuyobora BAD, nakoze ibishoboka byose kugira ngo itere imbere, kandi ndakeka n’ubu ariko bimeze, manda yanjye irarangiye, ndishimira intambwe Afurika imaze gutera iyiganisha ku majyambere ahamye.”
Ibyo BAD yagezeho iyoborwa na Donald Kaberuka
Kuva Donald Kaberuka yayobora iyi banki, yageze kuri byinshi bijyanye no guteza imbere umugabane wa Afurika. Kuri manda ye, iyi banki yagiye ifasha ibihugu bya Afurika byahuye n’ibibazo cy’ubukungu, cyane cyane iby’Abarabu nka Tunisia, Maroc na Libya, byahuye n’ibibazo bya Politike, ubukungu bukahahungabanira.
Nyuma ibi bihugu byaje kubona inkunga ya BAD yabifashije kuzahura ubukungu bwabyo.
Guhera muri 2006, iyi banki kandi yagiye itera inkunga itandukanye igihugu cy’u Rwanda, harimo nk’inkunga yo kubungabunga ibiyaga, kubaka ibishanga n’ibindi bijyanye n’uburobyi. Ibiyaga bigera kuri 15 mu Rwanda, byaratunganyijwe ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere.
Mu ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2012/2013, BAD yahaye u Rwanda inkunga iyingayinga miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwihangira umurimo.
Nk’uko bitangazwa n’iyi banki, ngo mu myaka 10, BAD yashoye inkunga ingana na miliyari 28 z’amadorari ya Amerika mu bikorwaremezo bitandukanye, biteza imbere ibihugu bya Afurika.
Donald Kaberuka yashimiwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ku bw’umurimo yakoze muri BAD wo gufasha iyi banki guteza imbere Afurika.
Abo ni nka Alassane Ouatara uyobora Côte d’Ivoire, Béji Caïd Essebsi uyobora Tunisia n’abandi.
Dr Donald Kaberuka w’imyaka 64 y’amavuko, ni umunyarwanda w’inzobere mu ubukungu, yatangiye kuyobora BAD kuva tariki ya 1 Nzeli 2005 kugera 31 Kanama 2015. Kuri uyu mwanya, asimbuwe n’umunyanijeriya, Akinwumi Adesina, uzatangira imirimo ye tariki ya 1 Nzeli 2015.



















TANGA IGITEKEREZO