Dr. Kanangire wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ihuza ibihugu biri mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria (LVBC), yaherewe inshingano mu nteko rusange ya AMCOW yahujwe n’icyumweru cya gatandatu cyahariwe amazi.
Yabwiye The New Times, ko mu byo ashyize imbere muri manda ye y’imyaka ine ishobora kongerwa rimwe, ari uguha ingufu AMCOW yaba kuyimenyekanisha no gutuma abagenerwa bikorwa bayigirira icyizere.
Yagize ati “Iby’ibanze kuri njye bizaba kongerera imbaraga ubunyamabanga bwa AMCOW kugira ngo bumenyekane bunongere icyizere bufitiwe n’abagenerwa bikorwa no gushyiraho gahunda zemeranyijweho n’umugabane wose.”
Akomeza avuga ko azongera ingufu mu buvugizi bushingiye ku gushaka inkunga n’ubufatanye, bigamije kugera ku ntego yo gutanga serivisi nziza z’amazi n’isukura kuri bose ndetse no kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho by’Abanyafurika.
Mu 2008 mu nama ya 11 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yabereye i Sharm el-Sheikh, mu Misiri, biyemeje gushyira imbaraga mu kugeza amazi meza n’isukura muri Afurika yose. AMCOW ikaba yarahawe inshingano zo gushyiraho gahunda no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo kugirango iriya ntego izagerweho.
Mu 2014, inama ya AU yemeje gahunda yiswe ‘Kigali Action Plan’ (KAP), igamije kwegereza Abanyafurika amazi meza no kongera isuku n’isukura, u Rwanda rukaba ruyiyoboye.
Iyi gahunda izibanda ku bihugu birimo u Burundi, Centrafrique, Tchad, Liberia, Madagascar, Mali, Sierra Leone, Sudani y’Epfo, Lesotho na Mauritania. Izatwara amayero angana na miliyoni 50.
Dr. Kanangire avuga ko azatanga ibishoboka byose nk’Umunyarwanda akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMCOW kugirango iriya gahunda Nyafurika irangajwe imbere na Perezida Kagame igerweho.
Arateganya kugera ku cyicaro cya AMCOW i Abuja muri Nigeria mu cyumweru gitaha, akazatangira akazi muri Nzeli.
Iyo nama kandi yagize Minisitiri ushinzwe amazi no kuhira imyaka muri Tanzania, Gerson Lwenge, Perezida wa AMCOW, umwanya asimbuyeho Umunya- Senegal, Amadou Mansour Faye.
AMCOW yatangiye muri 2002 i Abuja muri Nigeria, igamije guteza imbere ubufatanye, umutekano, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage no kurandura ubukene mu bihugu biyigize, binyuze mu micungire myiza y’amazi no kuyageza ku baturage.



















TANGA IGITEKEREZO