Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, nibwo Dr Habimana yatawe muri yombi.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira ubutekamutwe yagendaga akorera abantu batandukanye abaka amafaranga abizeza ko azabashakira akazi
IGIHE yabonye kopi y’ibaruwa Dr Habimana yishyuriragaho umwe mu bo yatekeye umutwe nyuma yo kumenya ko RIB imushaka, agirango ayobye uburari ahisha ibimenyetso.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yemeje itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke hamwe n’ibyaha bya ruswa. Biracyari mu iperereza niryo rizabigaragaza.”
Dr Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ku Kicukiro.



















TANGA IGITEKEREZO