Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.
Ntabwo higeze hatangazwa ibyo akekwaho. Yari Minisitiri wa kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwa mbere.
Hari amakuru avuga ko ibyo akurikiranyweho bidafitanye isano n’imirimo yakoraga ubu muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ahubwo ko byaba bifitanye isano n’aho yakoraga mbere muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye ko iperereza ryatangiye. Ati “ Ni byo koko Jeanne d’Arc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kugira ngo bitabangamira iperereza.”
Yavuze ko ari gukurikiranwa adafunzwe, ko icyemezo cyo kumufunga kizafatwa ku byo iperereza rizagaragaza.
Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena ni bwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005).
Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!