00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Niragire, Umunyarwandakazi wa mbere wazobereye mu byo kubaga abarwayi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 July 2016 saa 12:09
Yasuwe :

Mu myaka 22 ishize, guteza imbere no kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa mu Rwanda byabereye amahanga indorerwamo n’inyigisho ikomeye. Ubu abagera kuri 64% bari mu nteko ishinga amategeko n’Abaminisitiri Umunani kuri 18 bagize Guverinoma, bakaba ari abagore.

Ibi bishimangira ubushobozi bwabo n’icyizere bifitiye bituma bakora imwe mu mirimo wasangaga batemerewe kubera amateka mabi, nk’ubuganga bwo ku rwego rwo hejuru, ubuyobozi, ubucuruzi n’ibindi.

Dr. Niragire Alice ni umwe mu ntangarugero z’iri terambere, yabashije kwiga icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kubaga abarwayi (Surgery), kandi akaba abikora ku rwego rushimishije mu bitaro bya Rwamagana, biherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr. Niragire w’imyaka 34, niwe mukobwa wa mbere warangije amasomo y’ibijyanye no kubaga abarwayi kuva iri shami ryatangizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2006, mu Kuboza umwaka ushize akaba yarabihembewe na Madamu Jeannette Kagame, nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa wageze ku bikorwa bidasanzwe.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi mukuru, yatangije gahunda igamije gutegura urubyiruko no kurufasha kwiteza imbere.

Iyo gahunda yagabanyijwemo ibice bitatu, icyo guhemba urubyiruko rufite icyo rwagezeho kizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards, inama zihuza urubyiruko ndetse n’igice kiswe Rwanda Speaks!.

Urubyiruko rw’indashyikirwa rugera kuri 37 rumaze guhabwa na Madamu Jeannette Kagame ibihembo bya CYRWA. Ku nshuro ya gatanu y’ibyo bihembo, Dr.Niragire yisanze mu icumi bakigenewe.

Avuga ko iki gihembo cyateye abandi ishyaka ryo gukora ibyiza, ndetse kibera urugero abana b’abakobwa rwo kumva ko ibikomeye basaza babo bashobora gukora nabo babikora.

Yagize ati “Kiriya gihembo cyampaye umwanya kuko hari ibikorwa bikomeye ntumirwamo na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu muryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi mukuru, nkabera abana b’abakobwa icyitegererezo, kandi nzakomeza gutanga umusanzu wanjye.”

Dr. Niragire yongeraho ko uretse gukorana umurava akazi ke, azakomeza no kwegera abana b’abakobwa mu mashuri atandukanye; abanza, ayisumbuye na Kaminuza akabakangurira kwiga cyane kugirango bazabashe kugera ku bintu bikomeye.

Yagize ati “Ibyo twakekaga ko bidashoboka nk’abakobwa twabonye ko bishoboka, icyambere ni ukutitinya, kwigirira icyizere no gukorana umurava amanywa n’ijoro kugirango tubashe kugera ku bintu bikomeye, kuko inzitizi zari zarashyizweho n’umuco zavuyeho, uburezi kuri twese burahari kandi dufite ubuyobozi bushyigikira abana b’abakobwa mu gutera imbere no kugera ku bikomeye.”

Dr. Niragire yagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 12 gusa. Yafashijwe kwiga icyiciro cya gatatu na Leta, impamyabumenyi yacyo ayibona kuwa 31 Nyakanga 2015.

Amashuri yisumbuye yayize mu ishuri rya Siyansi mu Byimana yiga Ibinyabuzima n’Ubutabire (Bio-chemistry), akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga rusange guhera mu 2004.

Dr. Niragire ni Umunyarwandakazi wa mbere wazobereye mu byo kubaga abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages