Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemeje amakuru y’ifungwa rya Dr Mukankomeje avuga ko akurikiranywe na Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi.
ACP Twahirwa yavuze ko Mukankomeje ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bishinjwa abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro barimo Umuyobozi w’Akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Yagize ati “ Nibyo arafunzwe ari gukurikiranwaho ibintu acyekwaho. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiregwa abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro byo kunyereza umutungo wa leta n’ibya ruswa. We rero yashatse kubakingira ikibaba anagerageza kumena amabanga y’akazi.”
Kugeza ubu Dr Mukankomeje afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. ACP Twahirwa avuga ko iperereza aribwo rigitangira bityo ko nta byinshi yavuga kubyo uyu muyobozi akurikiranyweho.
Nkuko byatangajwe na Polisi, ibyaha Mukankomeje akurikiranyweho bifitanye isano n’iby’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.
Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.
Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.
Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.



















TANGA IGITEKEREZO