Ni nyuma y’uko kuwa 20 Nyakanga muri Nyabihu hafashwe umugore witwa Eugenie Ndigendereho, wiyitiriraga kuba umukozi wa RIB, uyu Dusabimana akaba yiyitaga umuyobozi we.
Dusabimana avuga ko yagendaga abwira abagore n’abakobwa babyaye abana ariko batabana na ba Se maze akabahuza n’abo babyaranye bakamuha amafaranga. Kuri ubu akaba yari amaze gufata amafaranga ari hejuru ya 195,000 FRW.
Dusabimana wahoze ari umusirikare ahakana ko ngo atigeze yiyita umukozi wa RIB ahubwo yiyitaga ko ari umukozi w’urwego rushinzwe uburenganzira bw’abana muri RIB, akavuga ko ahuza abana batabana n’ababyeyi bityo akabasaba amafaranga afatanyije na Ndigendereho ufungiwe Nyabihu kugira ngo azategeke ba se b’abana kubandikisha mu Murenge mu bitabo by’irangamimerere ndetse anabategeke kubafasha.
Dosiye yabo irimo irakorerwa mu Karere ka Nyabihu ari naho bafungiwe, ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ndigendereho yafatanywe ibitabo yandikagamo amazina y’abagore bafitanye ibibazo n’abagabo babo ku bijyanye n’abana babyaranye.
Ingingo ya 279 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.



















TANGA IGITEKEREZO