Uyu muvuzi yatawe muri yombi kuwa 21 Ugushyingo 2016 , ubuyobozi bwa polisi bukaba bwatangaje ko aho yavuriraga abo bantu hagaragara umwanda kandi hatisanzuye kuburyo abarwayi baba bagerekeranye.
CIP Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uyu muvuzi akurikiranyweho kuvura mu buryo butemewe n’amategeko agasaba abanyarwanda kumenya aho bivuriza bakajya mu bitaro byemewe birinda ingaruka zitandukanye.
Yagize ati “Usibye kuba yakoraga nta byangombwa, aho yavuriraga hateye inkeke bitewe n’umwanda uhagararagara, ndetse no gucumbikira abantu benshi barara bagerekeranye badahuje uburwayi; ibi na byo twabonye bitera ingaruka cyane ko hari igihe umurwayi wo mu mutwe yigeze gukubita umukecuru babanaga mu cyumba kimwe aramuvuna .”
Bamwe mu barwayi basanzwe barimo kuvurwa bavuga ko na bo bahoraga baterwa impungenge n’ibyo abakorera aho yarazaga abagabo n’abagore hamwe, atitaye ku burwayi bafite.
Umwe muri bo ati "Byari biduteye inkeke, byari amaburakindi kuko kubona umuntu warwaye mu mutwe n’abafite ubundi burwayi mu cyumba kimwe kandi barenga 10 ni ikibazo kuko bashobora kuba ibindi bibazo, ikindi twabaga turi ibitsina bitandukanye.”
Dusengimana Félicien yemera amakosa akanavuga ko aramutse arekuwe yakwisubiraho.
Ati “Navuraga bamwe bagakira abandi nkabirukana badakize cyakora nemera ko nakoraga mu buryo butemewe kandi nkorera n’ahantu hameze nabi, ndasaba imbabazi kandi nkizeza ko ntazabisubira.’’
Umuvugizi wa Police CIP Kanamugire yavuze ko uyu muvuzi aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO