Dusingizimana watangiye kuwa Gatatu saa mbiri za mu gitondo kuri Petit Stade i Remera, yarangije kuri uyu wa Gatanu saa tanu z’amanywa.
Akirangiza yakirijwe ibyishimo byinshi by’abafana batandukanye bari bategereje kureba Umunyarwanda wa mbere ukora amateka.
Dusingizimana imbere y’ibinyamakuru byo mu gihugu na mpuzamahanga, akirangiza yavuze ko bimushimishije kuba intego yari yihaye ayigezeho, kandi ko nibura izina ry’u Rwanda rigiye kumenyekana mu mukino wa Cricket ku isi.
Uyu mugabo yatangiye afite intego yo kumenyekanisha izina rye n’iry’igihugu, ariko by’umwihariko gushakisha amafaranga yo kubaka stade ya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Dusingizimana abashije guhigika umuhinde wari ufite agahigo ko gukona uwo mukino amasaha 50.
Mu minsi ibiri yose amaze akina, yitabwagaho n’umugore wamuherezaga ibyo kurya cyangwa kunywa mu minota itanu yabaga yemerewe kuruhukamo mu isaha, ndetse n’abatoza batandukanye batamuvaga iruhande.
Yari afite kamera zimucunga amanywa n’ijoro, kugira ngo atagira aho aza kuruhuka igihe kirenze icyo agenewe ntace agahigo.
Kuwa Gatatu ku munsi yatangiriyeho yasuwe na Tony Blair wahoze ari Minisitri w’Intebe w’u Bwongereza na Minisiriti w’Umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne bari baje kwihera ijisho uyu mukino.
Dusingizimana w’imyaka 29 asanzwe akina mu ikipe ya Right Guards CC mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO