00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitifu yavugirijwe induru imbere ya Minisitiri Kaboneka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 July 2016 saa 01:00
Yasuwe :

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Nyakanga 2016 yasuye abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu, mu Karere ka Huye baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Ubwo abatuye Gishamvu bahabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bafite, abatari bake bagaragaje ko bagirirwa akarengane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, abandi bamushinja kutita ku bibazo bamugezaho.

Ibibazo byinshi byagaragajwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana yagerageje kubitangaho ubusobanuro ariko abaturage bananirwa kubyihanganira bamuvugiriza induru bagaragaza ko ibyo avuga nta kuri kurimo.

By’umwihariko hagarutswe ku kibazo cy’abaturage bavuze ko uyu muyobozi yinjiye mu itsinda ry’abatishoboye ryo kwizigama nawe aza kuba umwe mu banyamuryango, aritezamo igisa n’umwiryane bituma bamwe muri bo bamburwa inka bahawe muri Girinka n’izo bahawe nk’inkunga na FARG zitezwa cyamunara.

Ababyeyi batatu nibo bagaragaje ko bambuwe inka zabo bashinja uyu muyobozi w’umurenge kuba nyirabayazana w’ibibazo by’ubukene bafite kuko kuri ubu batakibarizwa muri iryo itsinda ryo kwizigama.

Florida Ntibaziyandemye yagize ati “Nagiriwe akarengane muri 2015, nari mfite inka nahawe na FARG, hakaba hari itsinda twarimo n’abagenzi banjye ndikoreyemo imyaka itatu, dukorana neza tugurizanya nta kibazo n’umunyamuryango ugize ikibazo tukamwihanganira, ubwo muri uwo mwaka wa gatatu iryo tsinda ryaje kuzamo abayobozi b’umurenge bituma dutangira gukorerwa akarengane”.

Uyu mubyeyi wageze aho afatwa n’ikiniga ararira yakomeje ati “Ubwo nagujije mu itsinda amafaranga ibihumbi 200, igihe cyo kwishyura kitaragera abayobozi b’umurenge bohereza ibitero biraza bitwara inka yanjye barayigurisha, iyo nka yahakaga amezi arindwi”.

Iki kibazo cyo kwamburwa inka ku ngufu cyagaragajwe n’abandi babyeyi babiri biyongera kuri Ntibaziyandemye, aribo Jacqueline Nsabimana n’undi utatangaje amazi ye.

Aba babyeyi batatu bavuga ko inka zabo zatejwe cyamunara ku maherere

Minisitiri Kaboneka yabaye nk’utunguwe n’ibyakorewe aba babyeyi, abaza niba inka zabo hari aho zari zihuriye n’itsinda, bavuga ko ntaho ahubwo bazambuwe ku ngufu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana yagerageje kwisobanura ariko imbaga y’abaturage yari iteraniye aho imuvugiriza induru, ndetse n’ibisobanuro bye bigaragara ko bitanyuze Minisitiri Kaboneka.

Gitifu yavuze ko abayobozi b’umurenge ayoboye bagiye mu matsinda y’abaturage kwifatanya nabo bashaka kubaha urugero rwiza ariko Minisitiri Kaboneka amubajije urugero batanze abura ibisonanura.

Gitifu Bizimana ati “Nyakubahwa Minister ngira ngo ntibyoroshye ko umuntu yahita asobanura urugero rwiza rwavuyemo”.

Minisitiri Kaboneka yibajije impamvu Umuyobozi w’umurenge ariwe uhemukira abaturage kandi ariwe wakagombye kuba ku isonga mu kubarenganura.

Abayobozi b’Umurenge batumye itsinda ricikamo ibice

Nkuko aba babyeyi bakomeje babigaragaza, bavuze ko nyuma yuko abayobozi b’umurenge binjiye mu itsinda ryabo, havutsemo ibibazo bitari byarigeze bibaho mu myaka itatu bari bamaze none kuri ubu bamwe barivuyemo.

Umwe yagize ati “Muby’ukuri iryo tsinda twese twari turirimo amafaranga nibyo byaduteye n’agahunda n’akababaro kugeza kuri uyu munsi, twebwe ibyacu byatejwe cyamunara ku italiki 11 Ugushyingo, amafaranga yagombaga kwishyurwa ku itali 21 Ukuboza, kandi Ruti Emmanuel (Gitifu) nawe yari adufitiye amafaranga ibihumbi 120, kandi yabyishyuye uwo, kuki ibyacu byagiye we bakamwihorera?”

Iki kibazo cyagaragaye nk’igiteye agahinda abari aho, Minisitiri Kaboneka n’abandi bayobozi bari kumwe barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse nta mwanzuro bagitanzeho, gusa abaturage bijejewe ko ibibazo byose byabajijwe bigiye gukurikiranwa.

Aganira n’itangazamakuru, Guverineri w’Intara y’Amjyepfo Alphonse Munyantwali yavuze ko iki kibazo cyabambuwe inka kigiye gukurikiranwa by’umwihariko bagahozwa amarira.

Minisitiri Kaboneka yatunguwe n'ibyo Gitifu ashinjwa
Gitifu Bizimana atanga ibisobanuro kubyo ashinjwa n'abaturage
Abashakaga kubaza bari benshi
Minisitiri Kaboneka yijeje abaturage ko ibibazo bagaragaje bizakemurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages