Umuyobozi w’iyi sosiyete, Eric Rutayisire, yavuze ko abakozi bayo ari inzobere mu bijyanye na ‘electrical engineering’. Yongeyeho ko babanza gutekereza uko drone bashaka gukora izaba imeze, ndetse n’igihe izamara mu kirere hanyuma bagatumiza ibikoresho mu mahanga bakayikora.
Ati” Turabanza tukagira igitekerezo cy’uburyo izaba imeze, hanyuma tugatumizaho ibikoresho tukayikorera. Iyo imaze kuzura, tuyohereza mu kirere tukayikoresha twifashije ikoranabuhanga.”
Rutayisire akomeza avuga ko iyi drone ikoreshwa mu buhinzi mu gihe hakenewe kumenya uko umurima umeze, ndetse n’ibibazo biwurimo. Mu bwubatsi ikoreshwa mu kumenya niba ahagiye kubakwa hashobora kuzibasirwa n’umwuzure, kuko ifata amashusho yerekana uko aho hantu haba hameze mu gihe hibasiwe n’umwuzure. Izanifashishwa kandi mu gufata amafoto akoreshwa mu gukora amakarita y’ahantu runaka.
Iyi drone ifite ubushobozi bwo kumara mu kirere hagati y’iminota 30 na 40 ikora akazi yatumwe ifata amashusho ikoresheje camera; yabatwaye amezi atanu kugira ngo bayirangize.
Ubusanzwe sosiyete ‘Charis Unmanned Aerial Solutions’, yatangiye gukora muri Nyakanga 2014, ikaba yari isanganywe indi drone ifite ubushobozi bwo kumara mu kirere iminota iri hagati y’itandatu n’icumi.



















TANGA IGITEKEREZO