Kuva mu minsi ishize inkuru yabaye gikwira ko uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Eugène-Richard Gasana, yayobotse abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ku buryo igihugu yambariye amakositimu byitwa ko agishakira amaboko, ageze kure akigwiriza abanzi.
Mu kwezi gushize nibwo byagiye ahabona ko Gasana yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, wamaze kwerura agakorana na FDLR mu mugambi wayo wo "kubohora u Rwanda."
Ntibikiri ibanga kuko mu Ukuboza 2022, ubwo Tshisekedi yahuraga n’urubyiruko rw’igihugu cye, yagaragaje icyifuzo cyo gufasha mu gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ati "Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma."
Uwo muhuro wabyaye n’ibindi bikorwa birimo icyabaye ku wa 20 Gicurasi 2023, ubwo abantu 15 bagize ihuriro RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, bahuriye hamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yasize banzuye ko bagiye gushinga Ihuriro rishya bise "Urubuga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda".
Byari amareshyamugeni
Ibikorwa bya Gasana byatumye bamwe basubiza amaso inyuma, ku myitwarire yakunze kumuranga mu nshingano zikomeye yaragijwe n’igihugu, zirimo aho muri Mata 2013 na Nyakanga 2014, yabaye Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.
Dutinde gato imbere y’aka kanama, by’umwihariko ubwo mu 2014 kashyiragaho "Umudali w’umuhate ntagereranywa witiriwe Captain Mbaye Diagne", mu guha icyubahiro abagaragaza ubutwari budasanzwe mu gihe cy’amage, "Captain Mbaye Diagne Medal for Exceptional Courage".
Uyu mwofisiye ukomoka muri Senegal yaguye mu Rwanda ari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR), ndetse umuhate we mu kurokora Abatutsi uracyashimwa.
Mu buryo butari bumenyerewe, kuri uwo wa Kane tariki 8 Gicurasi 2014, Ambasaderi Eugène-Richard Gasana yasutse amarira, arahogora.
Bijya gutangira, yabanje gusa n’unanirwa gusoma ubutumwa bugize ijambo yagombaga kuvuga, cyangwa ukaba wakeka ko hari urupapuro abuze yagombaga kwifashisha, ariko akitsa imitima cyane, ananyuzamo ati "mumbabarire."
Yafashe umushwari (mouchoir) ahanagura amarira yatembaga agana hanze, nubwo kenshi bahamya ko ay’umugabo atemba ajya mu nda.
Muri icyo gihe yageragezaga kuvuga uburyo Capitaine Mbaye Diagne ari intwari.
Uwamuhojeje ni Peter Michael Alexander Wilson, icyo gihe yari Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yariho kuva mu 2013–17. Nyuma yagizwe ambasaderi mu Buholandi, akomereza muri Brazil, aza kuba Umujyanama Mukuru wa Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Gasana yakomeje ati "Imbere y’ikibi, yanze kurebera. Yishingikirije gusa umuhate no kumva ko biri mu nshingano ze, Captain Diagne yafashe icyemezo cyo gukora ibikorwa bitandukanye, anyura kuri bariyeri nyinshi ziriho Interahamwe zifite intwaro, ngo arokore amagana, cyangwa ibihumbi by’Abanyarwanda."
Icyo gihe Gasana yavuze ko kuba Umuryango w’Abibumbye warananiwe kugira icyo ukora ngo uhagarike ubwicanyi, uyu mudali waba ikimenyetso cyo gushaka ubwiyunge, kandi uru rwego rukimakaza ko mu gihe kiri imbere, ikiremwamuntu kitazajya gitabarwa gusa n’ubutwari budasanzwe bw’abantu ku giti cyabo, nk’ubwa Capt Diagne wari ufite imyaka 36.
Kuva icyo gihe uyu mudali wahise utangira kugenerwa abari mu butumwa bwa Loni baba abasirikare, abapolisi cyangwa abasivili bagaragaje ubutwari budasanzwe.
Undi wari wicaye hafi aho ni Ambasaderi wa Jordanie mu Muryango w’Abibumbye, Igikomangoma Zeid al Hussein, wavuze ko ari ikimwaro kubona nyuma yo kwicwa, nta mukozi wo ku cyicaro gikuru cya Loni wahamagaye ngo akurikirane ibyabaye.
Amb Olivier Nduhungirehe wari wungirije Gasana, ubu ni ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yari amwicaye inyuma.
Indi sura ya Gasana
Mu gihe umudali wemejwe ndetse watangiye gutangwa, hadutse izindi nkuru z’uko wa Gasana wasutse amarira kubera ubutwari bwa Diagne, noneho yayobotse uruhande rwakoze Jenoside, ndetse n’ubu rubumbatiye ingengabitekerezo yayo.
Ni mu gihe gukorana n’uyu mutwe bifatwa nko kurenga umurongo utukura, kuko uretse abishwe mu 1994, mu bihe bitandukanye FDLR yagabye ibitero ku Rwanda, ndetse bizwi ko intego nyamukuru yayo ari ugusohoza umugambi wa Jenoside wapfubijwe na FPR Inkotanyi/ RPA.
Imiyoborere ya FDLR igaragaza ko Général Pacifique Ntawunguka alias Omega, ari we uyobora ishami rya gisirikare rya FDLR, nyuma y’ukwicwa kwa Sylvestre Mudacumura.
Ntawunguka uzwi ku mazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel; yavukiye ku Gisenyi ku wa 1 Mutarama 1964.
Mu 2016, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse kuri Gen Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi ukirurimo.
Gen. Kabarebe ati "Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ’Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?"
"Aranyumva, ati ’Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana na we."
Ibyo bigatuma hibazwa kuri ya marira yo mu 2014, niba koko ishingiro ryayo rigifite agaciro mu 2023, ushingiye ku bufatanye bwagaragaye hagati ya Tshisekedi ukorana na FDLR, na Gasana wamuyobotse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!