Ubwo basezererwaga, Fireman yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE aho yanatangarije ingamba nshya avanye muri iki kigo, ibyo yatangaje icyo gihe bisa neza n’ibyo yatangarije itangazamakuru ryari ryagiye kumwakira ku Kicukiro.
Fireman yavuze ko mu gihe yari amaze Iwawa asanga arangije kaminuza y’ubuzima. Yongeraho ko yazinutswe bikomeye gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo usibye no kuba atazongera kubinywa ngo ntanashaka guhura n’abantu babimunywera hafi cyangwa baganira ko bagiye kubinywa.
Uyu muraperi ahamya ko mu gihe yamaze akoresha ibiyobyabwenge yahombye ibintu byinshi ariko igikomeye ari icyizere. Ahamya ko azakora ibishoboka byose mu buryo bwiza sosiyete ikongera kumwizera nkuko byahoze.
Ati” Icyizere nicyo nkumbuye kurusha ibintu byose ku Isi, kugisenya ni ibintu umuntu akora mu munota umwe nyamara kucyubaka ni ibintu bikomeye cyane.”
Fireman wemeza ko Tuff Gangz yasenywe no gukoresha ibiyobyabwenge, yatangaje ko nubwo azagerageza kuba hafi bagenzi be akabigisha kubireka ariko atazajya yirirwana aho babinywera kubera ko ashobora kugwa mu mutego..
Yicuza igihe yamaze anywa ibiyobyabwenge, ati” Njye nabaye inshuti n’ibiyobyabwenge igihe kinini ariko ubu ngiye kuba inshuti n’amafaranga. Ubu ndi mu rukundo nayo kandi ndabizi ko nayo azankunda.”
Bull Dogg wari waje kwakira Fireman yatangaje ko uyu ari umuvandimwe we kandi yishimiye ko atashye. Nta byinshi yatangaje gusa yavuze ko hari uburyo yakurikiranaga ubuzima bwa buri munsi bw’uyu muraperi mugenzi we.
Abajijwe impamvu bagenzi be babanye muri Tuff Gang batigeze baza kwakira umuvandimwe, Bull Dogg yavuze ko buri wese afite uko babanye gusa yongera gushimangira ko yaje kumwakira nk’umuvandimwe we kuruta ibindi byose.
Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Mugo (heroine), nyuma yaje kujyanwa Iwawa mu rwego rwo kumugorora.
Mu mezi atandatu ya mbere baba barimo bitabwaho n’abaganga babavura ibi biyobyabwenge biba byarabagize imbata. Muri iki kigo cy’Iwawa bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.
Uyu muraperi we yahisemo kwiga ubuhinzi n’ubworozi, umwuga ahamya ko uzamufasha mu buzima bwe buri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO