Buri mwaka Abilene Christian University itanga igihembo cyiswe ‘Humanitarian Award’ gihabwa umuntu wize muri iyo kaminuza wabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa akiri umunyeshuri kandi atararenza imyaka 40.
Humanitarian Award ya 2018 yahawe umunyarwanda Gasore Serge hamwe n’umunyamerika April Anthony wakoze ibikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima iwabo muri Leta ya Texas.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gasore yavuze ko ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye akorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ari byo byatumye ahabwa igihembo tariki ya 18 Gashyantare 2018.
Yagize ati “Nahembwe kubera ibikorwa bitandukanye nakoze byo gufasha umuryango nyarwanda. Njye n’umugore wanjye twashinze umuryango ‘Gasore Serge Foundation Community’ mu 2010 ariko dutangira gukora bihamye neza 2016. Twifashishije ubushobozi bwacu n’inkunga duhabwa n’abashima ibyo dukora bakifuza kudufasha. Tumaze gufasha abatishoboye batari bake.”
Yakomeje agira ati “Twubatse umudugudu ugizwe n’amarerero ‘ECD-Early Childhood Development’ acumbikira abana bafite ibibazo, ukabagaburira ukabaha ubufasha bw’umuryango n’icyizere. Twubatse kandi ivuriro bivurizamo ariko n’abandi baturage batuye muri ako gace baraza bakahivuriza.”
Gasore yakomeje avuga ko mu byatumye ahembwa harimo no kuba yarashinze ‘Ihuriro ry’Imiryango’, aho abagore batishoboye bahurira bagakora ubukorikori butandukanye bakajya no mu matsinda bagafashwa kwiyubaka, kugurizanya no kwizigamira.
Si ibi gusa kandi kuko ngo mu Kigo Gasore Serge Foundation Community haba na gahunda y’isanamitima, bakanagira inama imiryango ifitanye ibibazo uko yabana mu mahoro.
Uretse ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, Gasore yanditse igitabo yise ‘My Day To Die’ cyagize uruhare cyane mu kumumenyekanisha kuko gikubiyemo ubuzima bwe kuva mu bwana, uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uko yakunze siporo akanayikora ndetse n’uburyo yamugejeje kuri byinshi byiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yatangarije IGIHE ko igihembo Gasore yahawe agikwiye.
Yagize ati “Navuga ko Gasore ari indashyikirwa kuko umuryango yashinze udufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no kwita ku batishoboye by’umwihariko abakobwa babyariye iwabo. Igihembo yahawe rero aragikwiye.”
Nsanzumuhire yakomeje avuga ko uretse gufasha abatishoboye mu kigo Gasore yashinze bigisha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse ngo anakoresha amarushanwa yo gusiganwa ku maguru mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata.
Gasore Serge yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka irindwi. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino yo kwiruka muri Kaminuza ya ACU mu 2005, aza no kuhiga ahakura icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology) mu 2009.Yanahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO