Uyu musore w’imyaka 20, muri Gicurasi nibwo byatangiye kuvugwa ko ashobora gusinyira Arsenal nyuma yo kuyikoreramo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri Werurwe uyu mwaka.
George Lewis ukina ku ruhande asatira izamu, nta kipe y’igihugu y’abato yigeze akinira haba muri Norvège, aho yakuriye mu gihe yakiniye Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu.
Iki kinyamakuru Goal kuri uyu wa Kane cyatangaje ko ibyavugwaga ko George Lewis yamaze gusinya atari ko bimeze kuko hakiri ibigomba kubanza kunozwa kuko Arsenal itegereje ibizava mu mukino wa nyuma wa FA Cup, kugira ngo ifate ibyemezo ku kugura umukinnyi uwo ari we wese.
Gusa ariko ngo George Lewis aracyari i Londres, ndetse abakurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi na Arsenal bemeza ko hari icyizere ko ashobora kuyikinira, aho azajyanwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Steve Bould mu gihe yaba aguzwe.
George Lewis wavukiye i Kigali, yagiye muri Norvège akiri muto nyuma aza gutangira gukina umupira w’amaguru.
Yatangiriye mu ikipe y’abato ya Tromso IL mbere yo kujya muri Tromsdalen, afashwa kuba umukinnyi wabigize umwuga n’umutoza Jonathan Hill watoje mu makipe y’abato muri Manchester United, Manchester City, aba umutoza wungirije muri Fulham ndetse n’umwe mu bagize komite nyobozi ya Siporo muri Sheffield Wednesday mu 2015.
Jonathan Hill wamutoje ndetse akaba ari we wamuhaye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Tromsdalen, yigeze kubwira Goal ko yatunguwe no kumva ko uyu musore yifuzwa na Arsenal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!