00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Green P umaze iminsi atawe muri yombi yitabye Ubushinjacyaha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 December 2019 saa 07:32
Yasuwe :

Umuraperi Rukundo Elie [Green P] umaze iminsi acumbikiwe na Polisi kuri Sitasiyo ya Kicukiro yitabye Ubushinjacyaha abazwa ku byaha akurikiranyweho byo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Green P yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2019 afatiwe Kabeza ari kumwe n’umusore ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, bose bakaba bafunganye.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2019, Green P yitabye Ubushinjacyaha aho yabajijwe ku byaha akurikiranyweho mbere yuko dosiye ye igezwa mu rukiko.

Uyu musore wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang yari amaze igihe atagaragara mu muziki.

Mu minsi ishize Green P yavugiye kuri kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko yakoreshaga ibiyobyabwenge ariko yabiretse ndetse yahindutse nyuma yo kwivuza ahantu hatandukanye.

Mu 2018 nibwo yavuze ko agarutse mu muziki nyuma yo kwivuza gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe yagaragazaga ko ari umuhanzi mushya wahindutse ndetse anahita yiha akabyiniriro ka Mille Bandana anahita ashyira hanze indirimbo “Harambe” yakoranye na Bull Dogg.

Green P yatawe muri yombi mu gihe mu minsi ishize umuraperi Hagenimana Jean Paul [Bushali] na we yari ari mu rubanza aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu yakurikiye undi muraperi Uwimana Francis [Fireman] uheruka kuva Iwawa aho yari amaze umwaka agororerwa nyuma yo gufatwa akoresha ibiyobyabwenge.

Umva indirimbo Green P aheruka gushyira hanze ari kumwe na Bull Dogg

Green P afunzwe akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge
Green P yamenyekaniye cyane mu itsinda rya Tuff Gang

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages