Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Kanama 2019, nibwo byamenyekanye ko Batamuriza arembeye mu rugo rwa Habiyakare, ajyanwe kwa muganga basanga yashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyarubuye akaba anashinzwe Imari n’Ubutegetsi, Niyoyita Venuste, yahamirije IGIHE iby’aya makuru.
Yagize ati “Ejo saa yine [ku wa Gatatu] nibwo twamenye amakuru ko Batamuriza arembeye mu rugo rw’uwitwa Habiyakare Jean Bosco kuko ngo barimo bamusengera. Yahaje avuye mu murenge w’iwabo wa Mpanga kuko yegeranye, amakuru twari dusanzwe tuzi ni uko Habiyakare adasanzwe azwiho ibintu byo gusengera abantu.”
Yakomeje ati “Tumaze kumenya amakuru ko uwo muntu arembye twaratabaye koko tuhageze dusanga ararembye cyane dufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga, tuhageze batubwiye ko yamaze gupfa kare, twaramugaruye akorerwa isuzuma nyuma umurambo usubizwa muri Mpanga.”
Yasabye abaturage kuyoboka amavuriro aho kuyoboka abantu bavuga ko babasengera kuko akenshi ngo bateza ibibazo cyane ko nta muti babaha.
Habiyakare amaze kumenya ko Batamuriza yitabye Imana, yahise atoroka ndetse kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO