00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hadi Janvier yegukanye isiganwa ‘Race for Culture’

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 July 2016 saa 02:18
Yasuwe :

Hadi Janvier yegukanye umwanya wa mbere mu gace ka gatandatu ‘Race for Culture’ k’irushanwa rizenguruka u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling cup 2016.

Abasiganwa mu byiciro bitandukanye , uyu munsi bavuye Nyamagabe berekeza i Nyanza, banazenguruka umujyi.

Mu cyiciro cy’abakuru, irushanwa ryegukanywe na Hadi Janvier wanaryegukanye mu mwaka ushize.

Hadi wegukanye umwanya wa mbere yayoboye isiganwa kuva mu Rwabuye i Butare kugeza barangije. Yahembwe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu batarengeje imyaka 23 nabo bakoze ibirometero nk’ibya bakuru babo, irushanwa ryegukanywe na Ukiniwabo René wahembwe ibihumbi 60.

Abakinnyi batarengeje imyaka 18 basiganwe kuva Nyamagabe berekeza mu mujyi wa Nyanza aho bazengurutse inshuro zirindwi, ryegukanywe na Rugamba Janvier

Icyiciro cy’abakobwa basiganwe kuva Nyamagabe berekeza Nyanza aho bazengurutse inshuro enye.Muri iki cyiciro, hagaragayemo bwa mbere abanyamahanga baturuka mu bihugu bya Eritrea na Ethiopia bari mu myitozo mu kigo Africa Rising Cycling Center gitorezwamo abasiganwa ku magare giherereye i Musanze.

Umunya-Eritrea, Yohana Dawit niwe wegukanye igihembo ahabwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi shampiyona izakinwa iminsi icumi, uyu munsi ikaba yari igeze ku munsi wayo wa gatandatu.

Uko bakurikiranye mu byiciro

Abakuru

1. Janvier Hadi (Benediction) 3:26:17

2. Gasore Hategeka (Benediction) 3:26:53

3. Joseph Biziyaremye (Cine Elmay) 3:28:21

4. Abraham Ruhumuriza (CCA) 3:28:21

5. Mathieu Twizerane (CCA) 3:28 23

6. Jean Paul Rene Ukiniwabo (Amis Sportifs) 3:28:23

7. Byukusenge Patrick (Benediction) 3:28:27

8 Mpiriwenimana Papy (Benediction) 3:28:27

9. Biganza Radjabu (Benediction) 3:28:29

10 Hakiruwizeye Samuel (CCA) 3:28:32

Abakobwa:

1 Yohana Dawit 2:24:13

2. Tigisti Gebrehiwit2:25:08

3. Gebru Eyerusalem 2:27:51

4. Debesay Abraham 2:31:04

5. Gebrehiwet Baire Wogahta 2:33:35

Ingimbi:

Rugamba Janvier 2 :32 :33

Munyaneza Didier 2 :32 :36

Ngabonziza Jonas2 :32 :42

Uwiduhaye2 :32 :42

Mugisha Albert 2 :32 :45

Amatariki imikino ya shampiyona isigaye izaberaho

– 6 Kanama 2016: Rubavu-Musanze +Kuzenguruka

– 20 Kanama 2016: Kigali-Rwamagana+Kuzenguruka

– 10 Nzeri 2016: Kigali-Muhanga+Kuzenguruka

– 22 Ukwakira 2016: Karongi-Rusizi

– 23 Ukwakira 2016: Rusizi-Huye

Janvier Hadi yabaye uwa mbere mu bagabo (abakuze)
Rugamba Janvier niwe waje imbere mu ngimbi
Yohana Dawit wabaye uwa mbere mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages