00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Umuyobozi wakubise abanyeshuri yakatiwe igifungo cy’amezi abiri asubitswe

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 October 2015 saa 01:28
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2015, Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwakatiye Hakizimana Dieudonné wari umuyobozi ushizwe imyitwarire mu ishuri ryisumbuye rya Lycee Ikirezi, igifungo cy’ amezi abiri gisubitse, mu gihe cy’ imyaka ibiri nyuma yo kwemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Igihano cy’ amezi abiri asubitse mu gihe cy’ imyaka ibiri, kivuga ko Hakizimana Dieudonné aramutse akoze icyaha nk’iki imyaka ibiri itarashira yagihanirwa n’ayo mezi abiri akayamara muri gereza.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo Hakizimana, yagiye mu buryamo bw’abanyeshuri b’abakobwa akababyutsa abakubita, bituma bwagwirirana bamwe barakomereka, abagera kuri 17 bajyanwa mu bitaro kubera ibikomere n’ihungabana.

Nyuma y’iki gikorwa cyahuruje inzego, yahise atabwa muri yombi, atangira gukurikiranwa n’ubutabera.

Urubanza rwaburanwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2015, ariko kubera ko Hakizimana yaburanaga yemera icyaha anagisabira imbabazi, rwasomwe kuri uyu wa Kane saa tanu n’ igice.

Me Bayisabe Irénée wunganiraga Hakizimana Dieudonné, yabwiye IGIHE ko urukiko rwitaye ku buryo baburanye bemera icyaha, banasaba isubikagifungo.

Yagize ati “Ubusanzwe amategeko ateganya igifungo cy’ amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazahabu kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Twe twari twasabye ko yahanishwa ihazabu y’ ibihumbi ijana gusa, bitaba ibyo akaba yahabwa igihano gisubitswe.”

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igifungo cy’umwaka.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Hakizimana yaburanye yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, asobanura uburyo yagikoze anasaba imbabazi abo ibyo bikorwa byagizeho ingaruka.

Kubera kugwirirana, bamwe barakomeretse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages