00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu enye zatumye Haruna yirukanwa muri Yanga, anasabwa kwishyura miliyoni 53

Yanditswe na

Manzi Lema Jules na Mihigo Jean Baptiste

Kuya 28 December 2015 saa 08:50
Yasuwe :

Nk’uko biragaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru riri mu rurimi rw’Igiswahili, ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans bwagaragaje impamvu enye zatumye bwirukana kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, ndetse anasabwa kwishyura miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemererwe kugira indi kipe yerekezamo.

Muri iryo tangazo, basobanuye ko nta mukinnyi uri kamara kuko ikipe ya Yanga imaze imyaka 80 ibayeho, kandi yatwaye ibikombe 25 ikaba ari yo ifite byinshi muri Tanzania.

Nk’uko biri mu mahame y’iyi kipe agira ati“Buri gihe guhora imbere, imiziririzo ikagenderwa kure”, bagaragaza ko Haruna atabashije gukurikiza ayo mahame bitewe n’imyitwarire ye idahwitse.

Impamvu zigaragaza imyitwarire mibi aregwa

Izi mpamvu zirimo gukererwa no kubura muri gahunda za Yanga igihe yabaga yagiye mu biruhuko cyangwa se mu ikipe ye y’igihugu Amavubi.

Ikindi ki uko inshuro zose yahamagawe n’ikipe y’igihugu cye yagendaga Yanga itabizi ndetse adasabye n’uruhushya, ibi bikiyongeraho kwitabira amarushanwa atari ngombwa kandi nta ruhushya yahawe n’ikipe, ndetse no gushyira imbere inyungu ze bwite kurusha inyungu z’ikipe (Yanga).

Ku itariki 22 Ukuboza 2015, akanama gashinzwe ikinyabupfura mu ikipe kicaranye na Haruna kugira ngo yisobanure ku makosa ye maze yemera ko hari aho yatandukiriye, asabwa kubishyira mu nyandiko bitarenze tariki ya 23 Ukuboza 2015 ariko kugeza magingo aya Haruna yari ataratanga ibyo bisobanuro.

Ibi byafashwe nk’agasuzuguro gakomeye cyane ku ikipe n’ubuyobozi bukuru bwayo.

Uretse kwerekwa umuryango usohoka mu ikipe, Haruna agomba no kwishyura amadorali ya Amerika 71 175, asagaho gato miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda bamutakajeho ubwo bamwongereraga amasezerano agera muri 2017.

Ikindi kandi, iyi baruwa igaragaza ko nta kipe yemerewe kwerekezamo igihe cyose ataramara kwishyura ayo mafaranga yaciwe, ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko indi kipe izamwifuza igomba kumufasha kuyishyura.

Haruna yageze mu ikipe ya Yanga Africans muri 2011 avuye mu ikipe ya APR FC.
Ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane muri shampiyona ya Tanzania, ndetse akaba ari na we mukinnyi wahembwaga amafaranga menshi muri iyi shampiyona.

Haruna (ibumoso) ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane muri shampiyona ya Tanzania
Haruna Niyonzima (wambaye umuhondo) yabicaga bigacika muri shampiyona ya Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages