Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko Hategekimana w’imyaka 32 bikekwa ko yakoze ubwo bwicanyi mu rukerera kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017, gusa ngo nta makimbirane azwi bari bafitanye kandi babanaga byemewe n’amategeko.
IP Kayigi yavuze ko byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 ahagana saa mbiri z’ijoro, ubwo havukaga amakimbirane hagati ya Hategekimana n’umugore we.
Hategekimana ngo yahoze ari Dasso aza kwivanamo, ariko kubera ubuyobozi bwe bwabonaga imikorere ye atari myiza baramwihorera, aho yari atuye mu mudugudu witwa Bara mu Kagari ka Rubimba, Umurenge wa Kabare.
Mu mibanire ya Hategekimana n’umugore bari bafitanye abana babiri, IP Kayigi yagaragaje ko yari myiza, ariko yaje kuzamo agatotsi hitambitsemo undi mukobwa.
Ati “Yari afite akabutike acururizamo we n’umudamu we nyakwigendera, bakagacururizamo ariko bakaba mu gikari ari naho baba. Bari bafitanye abana babiri, umukuru afite imyaka itandatu. Ako kabutike rero kabagamo inzoga zoroheje nka byeri, abantu bakaza kugura utuntu ariko bakanahicara bakanywa icupa gutyo.»
Yakomeje agira at«Hari umukobwa rero wari umaze iminsi acuditse n’uwo mugabo, abaturanyi uko babivuga ni uko ejo muri ayo masaba aribwo umugore we yamubwiraga ati ‘ariko uyu mukobwa uba uzana ahangaha, ubona mukururana buri gihe wazamusanze iwabo ukamuvana ahangaha, buri gihe ushaka kunyereka yuko ufite undi mugore… »
Abaturanyi ngo bavuga ko ari aho amakimbirane yazamutse, Hategekimana agatangira kumukubita, umugore yiruka amuhunga undi akamwirukaho akamugarura.
Abaturanyi ngo bibwiraga ko kubera ko nta makimbirane basanzwe babaziho, ko baza kumvikana.
Yakomeje agira ati « Ayo makimbirane bigaragara ko ariyo yaje kubyara urwo rupfu, kuko [Hategekimana] yahamagaye murumuna we mu ma saa kumi n’imwe amubwira ko adahari hari aho azindukiye aze kuza amusangire urugo. »
Undi yahageze mu ma saa moya asanga hararangaye, ahamagaye ntibitaba, « yinjira atyo asanga ahubwo umuntu ni umurambo aryamye ku buriri bigaraga ko afite ibikomere ku ijosi yamunize. »
Abaturage barakekwaho kurebera aho gukumira icyaha
Hategekimana ngo yamaze guhamaraga umuvandimwe we ahita akuraho telefoni, ndetse n’umukobwa bari bacuditse nawe yaburiwe irengero, «bigaragara ko yamubwiye ati ‘ndarikoze kandi nawe bishobora kukugeraho kuko abantu bazi ko ikibazo cyatangiye ari wowe », nk’uko IP Kayigi yakomeje abivuga.
Nyuma y’ubu bwicanyi, abaturanyi babibonye ngo bagomba kubiryozwa kuko batatabaye kandi barabibonaga ko harimo ikibazo, kugeza ubwo umugore yishwe.
IP Kayigi ati « Aba baturanyi babonye umuntu akubita undi bakumva n’induru zivuga nijoro bakabifata nk’aho ari ibintu bisanzwe byoroshye… ubu hari umugabo umwe wabikurikiranaga neza, twabaye tumufashe kuko arabivuga ukumva ko we yabibonaga ko cyabaye ikibazo gikomeye ariko arakubwira ati ‘baje kubona ko ari umugore n’umugabo biri burangire.’ »
Yavuze ko basaba abaturage ko aho babonye hashobora kuba ikibazo bagomba gutanga amakuru hakiri kare, kandi bakajya baba ijisho ry’umuturanyi, babona ikibazo batabasha gukemura bakitabaza inzego zifite ubushobozi birenze ubwabo.



















TANGA IGITEKEREZO