Hitimana Thierry yafashije Namungo FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse isoreza mu myanya itanu ya mbere mu mwaka ushize w’imikino.
Nk’umutoza mu cyiciro cya mbere, yayitoje imikino 38 mu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho yatsinze 17, anganya 13 mu gihe yatsinzwe imikino umunani, asarura amanota 64.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, iyi kipe izahagararira Tanzania mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ntabwo iri kwitwara neza, aho iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 14 mu mikino 10 imaze gukinwa.
Uyu musaruro muke afite muri Shampiyona ni wo washingiweho n’ubuyobozi bwa Namungo FC, mu gufata icyemezo cyo kwirukana Hitimana Thierry nk’uko bigarukwaho mu itangazamakuru ryo muri Tanzania.
Umukino wa mbere wa Namungo FC mu mikino Nyafurika uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo, aho izakira Al Rabita yo muri Sudani y’Epfo kuri Azam Complex Stadium.
Bivugwa ko Hitimana ashobora gusimbuzwa Hemed Morocco, wabaye umutoza wa Mbao FC mu mwaka ushize w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!