00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Nigeria watozaga Sunrise FC yatahuweho ibyangombwa by’ibihimbano, ahambirizwa nta mperekeza

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 March 2017 saa 01:15
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Ibe Chid Andrew watozaga Sunrise FC kuva umwaka wa shampiyona watangira yatahuweho kuba yakoraga nta byangombwa byemewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) agira, bituma ahambirizwa nta n’imperekeza ahawe.

Ibe Chid Andrew yasezerewe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho ubuyobozi bwa Sunrise FC busanze yarababeshye ku ubwo yazaga muri iyi kipe avuga ko afite impamyabumenyi (license) C ya CAF nyamara ari impimbano.

Byamenyekanye gute ko impamyabumenyi ye ari impimbano?

Umunyamabanga wa Sunrise FC, Rebero Emmanuel yavuze ko nyuma y’igihe gito Ibe ari muri iyi kipe batangiye kubona urwego rw’abakinnyi rusubira inyuma, bakora iperereza babaza ushinzwe tekinike ababwira ko imyitozo bahabwa iri hasi cyane.

Ati “Mu gutangira shampiyona mwabonaga uburyo ikipe yitwaraga neza, gusa nyuma urwego rw’abakinnyi rwatangiye kumanuka cyane bidutera gukora iperereza ngo tumenye impamvu. Twabajije ushinzwe tekinike atubwira ko umutoza akoresha umwitozo umwe buri gihe na wo uri hasi cyane.”

Ibi nibyo byatumye batangira gushidikanya ku bushobozi bwe bandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa kugira ngo ibakurikiranire nayo yandikira CAF ibaza niba uyu mutoza afite licence C ya CAF nk’uko yabivugaga CAF isubiza ivuga ko atari mu rutonde rw’abatoza izi.

Ati “Twe nta bushobozi twari dufite bwo kumenya niba ibyangombwa bye ari byo cyangwa ari ibihimbano. Twasabye Ferwafa kudukurikiranira na yo ibaza muri CAF basanga atari mu batoza bafite licence C ya CAF yari yaratweretse. Nk’uko byari mu masezerano twagiranye, umusaruro mubi nta watwemereraga kumwirukaga gusa kubera iki cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, twamusezereye nta mperekeza.”

“Nta mafaranga na make twagombaga kumuha kuko si umutoza ahubwo bishoboka yari kutwishyura ayacu twamuhaye ajya kuza.”

Uretse iki cyaha, uyu mutoza yari afite n’indi myitwarire idakwiye muri iyi kipe yo kutubaha abayobozi be, gutanga impushya ku bakinnyi bamwe na bamwe bikazana umwuka mubi mu ikipe ndetse akaba yari yaragiye asabwa kwisobanura mu bihe bitandukanye amabaruwa yandikiwe akayasuzugura nk’uko ubuyobozi bwe bubitangaza.

Ibe Chid akigera muri Sunrise FC yabanje kuyitoza mu mikino itegura Shampiyona gusa ntiyitwara neza.

Shampiyona itangiye yitwaye neza mu mikino ya mbere ndetse ifata n’umwanya wa mbere, gusa nyuma byaje guhinduka ibura amanota haba mu rugo no hanze byatumye mu mikino 14 yakurikiyeho ibona intsinzi rimwe gusa.

Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 21 mu mikino 18 yamaze guhabwa Cassa Mbungo Andre wahoze atoza Police FC akazayitoza kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ndetse akaba yaritwaye neza mu mukino wa mbere yayitoje mu mpera z’icyumweru gishize atsinda Marines FC 3-2.

Umutoza wa Sunrise FC yavumbuweho gukoresha ibyangombwa by'ibihimbano yirukanwa nta mpamba
Ibaruwa Ferwafa yandikiye Sunrise FC yemeza ko ibyangombwa bye ari ibihimbano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages