00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanzuye ko Idamange afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 March 2021 saa 04:52
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwanzuye ko Idamange Iryamugwiza Yvonne afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwa ku byaha ashinjwa.

Idamange ashinjwa ibyaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheke itazigamiwe. Uyu mugore ahakana ibyaha ashinjwa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwatangaje umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Mu iburanisha ryabanje, Idamange yari yagaragarije Urukiko ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho yari yasabye ko rwabisuzuma rugahita rumurekura kuko amategeko atubahirijwe kandi ko atigeze ahamagazwa ngo yange kwitaba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo avuga nta shingiro bifite kuko bujya kumufata bwari bifite inyandiko zimuta muri yombi ndetse ngo inzego z’ibanze zari zihari. Bwavuze ko bwamugejeje mu rukiko kubera ibyaha akekwaho bikomeye yakoze yifashishije ikoranabuhanga ku muyoboro we wa YouTube.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko muri izo video yanyuzaga kuri YouTube yateje imvururu, anakangurira abaturage kwigaragambya.

Ubwo umucamanza yatangazaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bya Idamange, yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye byagaragajwe mu iburanisha riherutse.

Yavuze kandi ko hashingiwe ku ngingo ziteganywa n’amategeko na video ya Idamange na we ubwe yemeza ko ari iye, aho humvikanamo amagambo yatuma akekwaho ibyaha ashinjwa.

Umucamanza yavuze ko hari aho muri video yivugira ko ahamagarira buri wese uri mu gihugu guhaguruka bagahurira kuri Village Urugwiro bakamagana Leta y’u Rwanda kandi ko Leta nta yiriho ndetse ko Perezida Kagame yapfuye, bityo Abanyarwanda bayobowe n’umuzimu.

Urukiko rwatangaje ko ibyaha Idamange akekwaho bikomeye ku buryo hari impungenge ko arekuwe yakomeza kubikora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30.

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Yitabye Urukiko ku nshuro ya mbere tariki 4 Werurwe 2021, ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza rwaburanishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga; uregwa yari kuri Station ya RIB ya Remera aho afungiye mu gihe abandi bari mu cyumba cy’ururkiko i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

–  Inkuru bifitanye isano: Idamange yitabye urukiko ku nshuro ya mbere: Uko iburanisha ryagenze

Urukiko rwanzuye ko Idamange afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages